skol
fortebet

FC Barcelona igiye kuvugurura stade yayo kugira ngo izakire Abantu 110.000 [AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 18, Oct 2021

featured-image

Sponsored Ad

Perezida wa FC Barcelona, Joan Laporta yemeje iyi kipe izava ku kibuga cya Camp Nou mu gihe kingana n’umwaka umwe ubwo izaba iri kuvugururwa.
Imirimo yo kuvugurura iyi stade iteganijwe gutangira muri 2022 kandi ishobora kumara imyaka ine ikarangira muri 2025.
Muri gahunda harimo kongerera iyi stade imyanya 11,000 bigatuma igera ku 110.000 by’abafana yakira, mu gihe uduce tuyikikije harimo ububiko bw’ikipe n’ingoro ndangamurage yayo nabyo bizavugururwa.
Kugira ngo akazi gatangireiyi kipe (...)

Kugira ngo akazi gatangireiyi kipe izafata amafaranga menshi y’inguzanyo aziyongera ku bibazo by’amikoro ifite.

Bivugwa ko iyi kipe ikomeye iri mu biganiro na banki yitwa Goldman Sach ngo ishoremo imari,aho ishobora kwemera gutanga inguzanyo ingana na miliyari 1.27 z’amapawundi- ariko abanyamuryango ba Barcelona na bo bagomba kubanza kubyemera.

Bizaba ari icyemezo gikomeye kuko iyi kipe iheruka gutangaza igihombo cya miliyoni 408 zamapawundi mu minsi ishize.

Laporta yatangarije radiyo yo mu mujyi wa Catalona yitwa Rac1 ati: "’(Camp Nou nshya) ni ingenzi mu mibereho y’ikipe ndetse n’ejo hazaza.

"Ingaruka bizagira kuri Barca ni ingenzi kuko bizadufashaguhangana n’abao duhanganye bakoze ibikenewe.

Nk’uko ikinyamakuru ARA cyabitangaje,FC Barcelona ntiyashobora kubaka inakinira kuri Camp Nou. Kubera iyo mpamvu, perezida Joan Laporta yashyize ahagaragara ko bishoboka ko Blaugrana yakinira kuri Estadi Olimpic Lluis Companys, yahoze ikiniraho mukeba Espanyol bahanganye mu mujyi.

Ikigereranyo giheruka ku giciro cy’uyu mushinga wakozwe n’ubuyobozi bwa Bartomeu ni miliyoni 815 zama euro, nubwo ibigereranyo bivuga ko bishobora kurenga miliyari imwe yama euro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa