skol
fortebet

FC Barcelona irashaka gutwara abakinnyi bakomeye Arsenal igenderaho

Yanditswe: Tuesday 17, Aug 2021

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya FC Barcelona iheruka gutakaza Lionel Messi wari kapiteni wayo ndetse wayitsindiraga ibitego birenze 30 mu myaka irenga 10 ishize,irashaka kumusimbuza ba rutahizamu 2 ba Arsenal bakomeye.

Sponsored Ad

FC Barcelona yatangiye neza La Liga itsinda Real Sociedad ibitego 4-2 ariko irashaka ba rutahizamu 2 bo kuziba icyuho cya Messi ariyo mpamvu ishaka kugura Pierre-Emerick Aubameyang na Alexandre Lacazette.

Icyakora amakuru avuga ko FC Barcelona ishaka kugurana na Arsenal abakinnyi kuko nta mafaranga yo gushora ku isoko ifite.

Perezida wa FC Barcelona,Joan Laporta,yavuze ko amadeni y’ikipe ageze kuri miliyari 1.15 y’amapawundi.

Amakuru aravuga ko FC Barcelona ishaka kugurisha rutahizamu Martin Braithwaite hanyuma ihite izana Aubameyang na Lacazette.

Ibinyamakuru bitandukanye biravuga ko aba bakinnyi batakinishijwe ku mukino wa Brentford kandi ari bazima ndetse ngo bashobora kutazaboneka ku mukino wa Chelsea kuko iyi kipe yiteguye kubagurisha.

Amakuru aravuga ko FC Barcelona ishaka Aubameyang na Lacazette hanyuma nayo itange Coutinho na Miralem Pjanic cyangwa se Samuel Umtiti.

The Times ivuga ko Arsenal yiteguye kumva amakipe yose yifuza Aubameyang uheruka kongezwa umushahara ariko ntiyatanga umusaruro yari yitezweho mu mwaka w’imikino ushize.

Lacazette ntiyongerewe amasezerano ariyo mpamvu Arsenal ishaka kumurekura muri iyi mpeshyi.Hari amakuru avuga ko Arsenal ishaka kugurisha aba ba rutahizamu kubera ko bahembwa amafaranga menshi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa