skol
fortebet

FC Barcelona irashaka kugura Cristiano Ronaldo ngo akinane na Lionel Messi

Yanditswe: Monday 21, Jun 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umuyobozi Joan Laporta uherutse gutorerwa kuyobora ikipe ya FC Barcelona mu mezi make ashize,arifuza gusinyisha Cristiano Ronaldo akerekeza muri Barcelona bigatuma akinana na mugenzi we Lionel Messi bamaze imyaka isaga 10 bahanganye.

Sponsored Ad

Ikinyamakuru AS kivuga ko Bwana Laporta agowe cyane n’ubukene ikipe ifite ariko arajwe ishinga no kubaka ikipe ihatana ku rwego rwo hejuru ariyo mpamvu ishaka abakinnyi badahenze.

Nyuma yo kugura abakinnyi 4 barimo 3 baziye Ubuntu,Laporta arashaka kugura Cristiano Ronaldo usigaje umwaka umwe muri Juventus kugira ngo afatanye na Messi batware UEFA Champions League.

Umunyamakuru witwa Javier G Matallanas wanditse iyi nkuru kuri AS yavuze ko iki gitekerezo cyazanywe na Laporta wifuza kubaka ikipe y’ibihangange yo kumufasha guhangamura ibihangange I burayi.

Amakuru avuga ko Laporta ashobora guha Juventus abakinnyi nk’ingurane ya Ronaldo gusa yaba uyu mukinnyi cyangwa Jorge Mendes ntabwo barabwirwa ko FC Barcelona imukeneye.

Amakuru avuga ko Antoine Griezmann, Sergi Roberto na Philippe Coutinho bavamo umukinnyi umwe wahabwa Juventus nk’ingurane.

Kugira ngo FC Barcelona ibashe kugera ku mushahara wa Cristiano,izarekura abakinnyi bose idakeneye mu ikipe hanyuma ifate imishahara yabo iyimuhe.

Iyi kipe ngo yizeye ko yakwinjiza amafaranga menshi kubera ko Ronaldo ari umukinnyi ukunzwe cyane ku isi ndetse no kuba yaba ari kumwe na Messi.

Ronaldo yageze muri Juventus aguzwe miliyoni 99 z’amapawundi muri Nyakanga 2018 ariko bikomeje kuvugwa ko ashobora kuyivamo muri iyi mpeshyi.

Amakuru avuga ko Manchester United nayo imwifuza cyane ndetse n’umutoza wayo Ole Gunnar Solskjaer yatangiye kuvugana nawe kugira ngo ayigarukemo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa