skol
fortebet

FC Barcelona yafatiye umwanzuro ukomeye Dembele wanze kongera amasezerano

Yanditswe: Thursday 20, Jan 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umukinnyi Ousmane Dembele ukina asatira mu ikipe ya FC Barcelona yanze kongera amasezerano byatumye iyi kipe imubwira ko atazongera kuyikinira bityo ko igiye kumugurisha.
Uyu mukinnyi agomba kuva muri Barcelona mu isoko ryo muri iyi Mutarama kuko iyi kipe idashaka ko agendera ubuntu.
Amasezerano y’uyu mufaransa azarangira shampiyona irangiye kandi aherutse kubwira ikipe ko ntayo azongera.
Umwe mu bayobozi ba FC Barcelona,Mateu Alemany yagize ati: “Biragaragara ko Dembélé adashaka gukomezanya (...)

Sponsored Ad

Umukinnyi Ousmane Dembele ukina asatira mu ikipe ya FC Barcelona yanze kongera amasezerano byatumye iyi kipe imubwira ko atazongera kuyikinira bityo ko igiye kumugurisha.

Uyu mukinnyi agomba kuva muri Barcelona mu isoko ryo muri iyi Mutarama kuko iyi kipe idashaka ko agendera ubuntu.

Amasezerano y’uyu mufaransa azarangira shampiyona irangiye kandi aherutse kubwira ikipe ko ntayo azongera.

Umwe mu bayobozi ba FC Barcelona,Mateu Alemany yagize ati: “Biragaragara ko Dembélé adashaka gukomezanya na FC Barcelona. Ntabwo ashaka kuba mu mushinga wacu.

Twabwiye Dembélé ko akwiye kugenda vuba. Twizeye ko Ousmane azagurishwa bitarenze tariki 31 Mutarama 2022.

Ariko Barca idafite amafaranga ntiyashoboye guhuza n’ibyifuzo bya Dembele kugira ngo yongere amasezerano ariyo mpamvu byose byarangiye bemeranyije gutandukana.

Mu gihe asigaranye amezi atarenze atandatu ku masezerano ye, Dembele yemerewe kumvikana n’ikipe iyo ariyo yose akazayijyamo mu mpeshyi.

Amakipe nka Manchester United, Chelsea na Newcastle yose arashaka Dembele ngo aze kuyafasha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa