skol
Kigali

FC Barcelona yirukanye uwari umutoza wayo Ronald Koeman

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 28 October 2021

Umutoza Ronald Koeman yirukanwe ku mirimo yo gutoza ikipe ya FC Barcelona nyuma yo gutangira nabi shampiyona.

Uyu mugabo ukomoka mu Buholandi yirukanwe nyuma yo gutsindwa mu ijoro ryo ku wa gatatu na Rayo Vallecano igitego 1-0.

Koeman yavuye muri Barcelona iri ku mwanya wa cyenda muri LaLiga ndetse yanavuye muri Champions League ishize hakiri kare.

Yagiriwe icyizere cyo kuguma muri iyi kipe mu mpeshyi ishize nyuma yo kugira ibihe bibi mu mwaka w’imikino washize.

Ibintu byaje kuba bibi cyane ubwo iyi kipe ikinira Nou Camp yibasiwe n’ibibazo by’ubukungubigatuma itakaza umunyabigwi Lionel Messi.

Gutsindwa muri El Clasico no kunanirwa kwigaranzura Rayo Vallecano byashyize iherezo ku kazi ka Koeman muri FC Barcelona.

Barcelona yatangaje ko yirukanwe mu masaha ya saa sita z’ijoro zo mu gace ka Catalunya nyuma y’ibiganiro binyuranye.

Amagambo magufi iyi kipe yanditse agira ati: "FC Barcelona yakuye Ronald Koeman ku mirimo ye nk’umutoza wa mbere w’ikipe.

"Perezida w’ikipe, Joan Laporta, yamumenyesheje iki cyemezo nyuma yo gutsindwa na Rayo Vallecano.

"Ronald Koeman azasezera ku ikipe ku wa kane kuri Ciutat Esportiva.

"FC Barcelona iramushimira ku bw’ibyo yakoreye iyi kipe kandi imwifurije ibyiza mu mwuga we."

Muri Kanama 2020, Koeman yaretse akazi ko kuba umutoza w’Ubuholandi kugira ngo asimbure Quique Setien muri Barca, ndetse bivugwa ko yishyuye akayabo ka miliyoni 6 z’amapawundi kugira ngo igihugu cye kimurekure atoze Barcelona.

Amakuru menshi aravuga ko Xavi wakiniye FC Barcelona akayibera n’umunyabigwi aza kumusimbura.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Se wa Lionel Messi yasubije abarimo Cristiano Ronaldo bibasiye umuhungu...

Se wa Lionel Messi, Jorge, yafashe icyemezo cyo gusubiza abibasiye uyu...
3 December 2021 0

APR FC yerekeje muri Maroc iri kumwe na kapiteni wayo Tuyisenge

APR FC irahaguruka mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu, yerekeza muri Maroc gukina...
3 December 2021 0

Umutoza yishimiye igitego cyo ku munota wa nyuma bimuviramo...

Ku munsi w’ejo, umupira w’amaguru wa Misiri watakaje umunyabigwi witwa Adham...
3 December 2021 0

Lionel Messi yasabwe gusenya Hoteli ye nziza cyane [AMAFOTO]

Iki cyumweru,kizigenza Lionel Messi ari kuvugwa cyane kubera kwegukana...
3 December 2021 0

Myugariro wa Aston Villa yarokotse impanuka ikomeye y’imodoka ye yataye...

Umukinnyi wo muri Premier League witwa Kourtney Hause yakoze impanuka ubwo...
3 December 2021 0

Byiringiro Lague yasubitse ubukwe bwe kubera umukino wa RS Berkane

Kubera umukino wo kwishyura wa CAF Confederation Cup ikipe ya APR FC igomba...
2 December 2021 0