skol
fortebet

Dynamo BBC yatewe mpaga ya kabiri muri BAL kubera kwanga kwambara Visit Rwanda ihita isezererwa [Yavuguruwe]

Yanditswe: Tuesday 12, Mar 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Burundi [FEBABU] byarangiye ryongeye kwangira ikipe ya Dynamo BBC gukina irushanwa rya BAL yambaye imyamaro yanditseho Visit Rwanda.

Sponsored Ad

Bitandukanye n’ibyanditswe ejo nimugoroba,nijoro saa tanu na 21 z’ijoro (11:21’ PM),FEBABU yandikiye ikipe ya Dynamo BBC iha Kopi BAL ibibutsa ko batagomba kwambara umwenda utegetswe uriho Visit Rwanda .

Umukuru wa Dynamo,Joe Dassin Rukundo avuga ko yakiriye amategeko y’umukuru w’urwego rw’igihugu mu mupira wa Basketball mu Burundi ko bashobora gukina ’’bambaye umwambaro wabo [wa Dynamo], cyangwa uw’abatunganya irushanwa ariko ahanditse ’Visit Rwanda’ bakahapfuka’’ nk’uko babikoze mu mukino wa mbere’’.

Kubera guterwa mpaga y’umukino w’uyu munsi, Dynamo BBC yo mu Burundi yasezerewe mu mikino ya BAL 2024 kuko iyo utewe mpaga ebyiri mu irushanwa rimwe uhita usezererwa.

Izi mpaga zose zatewe no kwanga kwambara umwenda uriho Visit Rwanda.

Ibi byaje nyuma y’amakuru yavugaga ko iyi kipe yisubiyeho ikemera kwambara VISIT Rwanda ndetse byari byitezwe ko umukino wari uteganyijwe saa kumi z’uyu munsi iwukina ariko byarangiye nabwo iraterwa indi mpaga.

Mpaga ya kabiri irakura iyi kipe mu irushanwa,ihabwe n’ibindi bihano bijyana.

Kuri uyu wa mbere,Dynamo BBC yari yabyukiye mu myitozo yitegura umukino yari ifitanye na Petro de Luanda kuri uyu wa Kabiri, tariki 12 Werurwe 2024 saa Kumi.

Ku Cyumweru, tariki 10 Werurwe 2024, nibwo iyi kipe yatewe mpaga ku mukino yari ifitanye na FUS Rabat yo muri Maroc kubera kwanga gukurikiza amategeko agenga irushanwa n’imyambaro muri BAL 2024.

Ibi byaje byiyongera ku kuba ku wa Gatandatu, mu mukino ufungura iri rushanwa iyi kipe yatsinzemo Cape Town Tigers amanota 86-73 yayikinnye yahishe ijambo Visit Rwanda riba imbere ku myambaro y’amakipe yose kuko ari umuterankunga mukuru w’iri rushanwa.

Ni ku nshuro ya mbere Dynamo BBC yitabiriye irushanwa rya BAL riri gukinwa kuya kane.

Muri rusange, Guverinoma y’u Burundi yafashe icyemezo cyo kubuza Dynamo BBC kwambara imyambaro iriho Visit Rwanda kubera umwuka mubi umaze iminsi hagati y’u Rwanda n’u Burundi, byanatumye bufata umwanzuro wo gufunga imipaka.

U Burundi bushinja u Rwanda gufasha umutwe wa RED Tabara ubarizwa mu Burasirazuba bwa Congo, mu gihe u Rwanda rubihakana rukagaragaza ko ari urwitwazo ku bibazo bufite.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa