skol
fortebet

FERWABA na MINISPORTS bashyize hanze ibisabwa kugira ngo umuntu arebe AFROBASKET muri Kigali Arena

Yanditswe: Thursday 19, Aug 2021

featured-image

Sponsored Ad

Ishyirahamawe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda ku bufatanye na Minisiteri ya siporo (MINISPORTS) bashyiriyeho abafana n’abandi bantu bose amabwiriza azatuma bemererwa kwinjira muri Kigali Arena kureba imikino ya Afrobasket.
Bimwe mu bisabwa abafana harimo kwipimisha COVID-19 (Rapid Test) ndetse no kugaragaza igisubizo cy’uko utanduye,kitarenze amasaha 48.
Kuba warakingiwe (nibura urukingo rwa mbere) rwo kwirinda COVID-19 ku banyarwanda.
Ku bantu batari bahabwa urukingo na rumwe, (...)

Sponsored Ad

Ishyirahamawe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda ku bufatanye na Minisiteri ya siporo (MINISPORTS) bashyiriyeho abafana n’abandi bantu bose amabwiriza azatuma bemererwa kwinjira muri Kigali Arena kureba imikino ya Afrobasket.

Bimwe mu bisabwa abafana harimo kwipimisha COVID-19 (Rapid Test) ndetse no kugaragaza igisubizo cy’uko utanduye,kitarenze amasaha 48.

Kuba warakingiwe (nibura urukingo rwa mbere) rwo kwirinda COVID-19 ku banyarwanda.

Ku bantu batari bahabwa urukingo na rumwe, bateganyirijwe gukingirwa, igikorwa kizajya kibera kuri Camp Kigali.

Kwipimisha COVID-19 bizajya bikorerwa kuri sitade Amahoro i Remera ndetse no ku bitaro byigenga bibifitiye uburenganzira.

Mu gihe cy’irushanwa nyirizina, itike yo m myanya y’icyubahiro izaba igura ibihumbi 15 by’amafaranga y’u Rwanda (15,000 FRW) mu gihe munsi yahoo hazaba ari ibihumbi icumi by’amafaranga y’u Rwanda (10,000 FRW) naho imyanya yo hejuru izaba bizaba bisaba ibihumbi birindwi (7000 FRW).

Irushanwa ry’Igikombe cya Afurika ‘Afrobasket 2021’ rizabera mu Rwanda kuva tariki ya 24 Kanama kugeza ku ya 5 Nzeri 2021.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa