FERWAFA: Ese nyuma yo guhana umusifuzi kubera kwanga gutanga ikarita itukura ku ikosa, umukinnyi warikoze hari ibahano ateganyirijwe?
Yanditswe: Saturday 04, Mar 2017
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda riratangaza ko nta bihano bihari bizafatirwa umukinnyi wa Mukura wakubise umutwe rutahizamu wa APR FC, ko aho kumuhana bahannye uwakagombye kumuhana.
Ku umunsi w’ejo nibwo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ribicishije ku urubuga rwabo ryatangaje ko ryahagaritse umusifuzi Uwikunda Samuel nyuma yo kwanga gutanga ikarita itukura nkana ku umukino wa Mukura na APR FC
Aha twahise twibaza niba umusifuzi yarahagaritswe ukwezi nyuma yo kwanga (...)
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda riratangaza ko nta bihano bihari bizafatirwa umukinnyi wa Mukura wakubise umutwe rutahizamu wa APR FC, ko aho kumuhana bahannye uwakagombye kumuhana.
Ku umunsi w’ejo nibwo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ribicishije ku urubuga rwabo ryatangaje ko ryahagaritse umusifuzi Uwikunda Samuel nyuma yo kwanga gutanga ikarita itukura nkana ku umukino wa Mukura na APR FC
Aha twahise twibaza niba umusifuzi yarahagaritswe ukwezi nyuma yo kwanga gutanga ikarita ku ikosa ryari ryakozwe n’umukinnyi, umukinnyi we warikoze ntagomba kurihanirwa?
Umuvugizi w’ishyitahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Ruboneza Prosper yatangarije ikinyamakuru Umuryango ko umukinnyi nta gihano azahabwa ko ahubwo hahanwe uwagombaga ku muhana ntamuhane.
Yagize ati”oya nta bihano bindi biteganywa nyuma y’umupira, uwakabitanze ahubwo niwe ubihanirwa kuko yarabyirengagije, ashobora kuba atari yabibonye nk’uko byaba ku umuntu uwo ari we wese ariko mugenze we bari bafatanyije gukurikirana uriya mukino yarabimubwiye ntiyabiha agaciro ni nabyo yahaniwe.”
Hari mu umukino w’umunsi wa 18 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda wahuje APR FC na Mukura, maze APR FC igatsinda Mukura 3-2, muri uyu mukino umukinnyi wa Mukura Simpenzwe Hamidu yaje gukubita umutwe rutahizamu wa APR FC Issa Bigirimana maze umunsifuzi arabyirengagiza.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *