Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru hano mu Rwanda, FERWAFA yatoye itegeko ryo gupima abakinnyi mu rwego rwo gukumira ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’imiti itera imbaraga.
Ibi bikubiye mu byemezo byafashwe na Komite nyobozi ya FERWAFA yateranye ku wa Gatatu tariki 1 Nyakanga 2026, aho yaganiriye kuri byinshi ariko igikomeje kugarukwaho cyane ni ipimwa ry’abakinnyi kugira no bakumire ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ndetse n’imiti itemewe yongera imbaraga.
Mu itangazo FERWAFA yashyize ahagaragara mu ijoro ryacyeye tariki 2 Nyakanga 2026, ivuga ko komite nyobozi yemeje ko abakinnyi bazajya bapimwa mu buryo butunguranye kugira ngo bakumire ikoreshwa n’imiti yongera imbaraga ariko bikaba biri mu buryo bwo kuzamura ireme ry’umupira w’amaguru hano mu Rwanda.
Bagize bati “ Komite Nyobozi yemeje ko kuva mu mwaka wa 2026/2027, abakinnyi bazajya bakorerwa isuzuma ry’ubuzima ku buryo butunguranye hagamijwe kurwanya
ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’imiti itemewe yongerera imbaraga abakinnyi (anti-doping). Ibi bizazamura ireme ry’amarushanwa n’imibereho myiza y’abakinnyi.”
Muri iyi nama kandi Komite nyobozi yemeje ko hagiye gushyirwaho ibirango bishya bya FERWAFA yaba ibyo iyi nzu isanzwe ikoresha, Ibikombe bitangwa ku marushanwa itegura ndetse n’imyambaro y’amakipe y’igihugu arimo abakuru, abato ndetse no mu bari n’abategarugori.
Ariko kandi hemejwe ko kwiyandikisha kw’amakipe mu marushanwa ategurwa na FERWAFA muri Saison ya 2026/2027 ndetse na 2027/2028, amakipe zitabira BK Pro League azajya yishyura miliyoni 2 z’amanyarwanda, azakina icyiciro cya kabiri n’icya gatatu mu bagabo azishyura ibihumbi 500, mu bagore icyiciro cya mbere bazishyura ibihumbi 500, icya kabiri bazishyura ibihumbi 200, naho mu cya gatatu mu bagore bazihyura ibihumbi 100.
FERWAFA yatangaje ko kwitabira igikombe cy’Amahoro, amakipe y’abagabo azishyura ibihumbi 500 naho abagore bishyure ibihumbi 200 by’amafaranga y’u Rwanda.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *