skol
fortebet

FERWAFA igiye kongera abanyamahanga muri shampiyona y’u Rwanda

Yanditswe: Friday 30, Jul 2021

featured-image

Sponsored Ad

Uyu munsi habaye inama y’inteko rusange y’abanyamuryango b’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru yiga ku marushanwa ya FERWAFA ndetse n’amwe mu mategeko yashyizweho abangamiye umupira w’amaguru.
Mu byaganiriweho muri iyi nama nkuko urubuga rwa FERWAFA rubitangaza, harimo umushinga wo kongera umubare w’abanyamahanga bitabira amarushanwa atandukanye ya FERWAFA ndetse n’ingengabihe y’amarushanwa ya FERWAFA.
Abanyamuryango bagaragaje ko bishimiye umushinga wo kongera umubare w’abanyamahanga ndetse (...)

Sponsored Ad

Uyu munsi habaye inama y’inteko rusange y’abanyamuryango b’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru yiga ku marushanwa ya FERWAFA ndetse n’amwe mu mategeko yashyizweho abangamiye umupira w’amaguru.

Mu byaganiriweho muri iyi nama nkuko urubuga rwa FERWAFA rubitangaza, harimo umushinga wo kongera umubare w’abanyamahanga bitabira amarushanwa atandukanye ya FERWAFA ndetse n’ingengabihe y’amarushanwa ya FERWAFA.

Abanyamuryango bagaragaje ko bishimiye umushinga wo kongera umubare w’abanyamahanga ndetse bagaragaza ko inyigo yawo ikomeza gukorwa neza cyane cyane igahabwa ubugororangingo ku buryo n’abakinnyi b’abanyarwanda bakomeza kubona amahirwe yo gukina ku rwego rwo hejuru.

Ku kijyanye n’ingengabihe ya FERWAFA, abanyamuryango bagaragaje imbogamizi zihari z’uko kugeza ubu Ikiciro cya kabiri mu bagabo batari bakina kimwe n’amarushanwa y’abagore. Abanyamuryango bifuje ko ingengabihe y’amarushanwa mu mwaka w’imikino wa 2021-2022 mu byiciro byose itegurwa neza.

Ibitekerezo byose byatanzwe bizanyuzwa muri Komite Nyobozi ya FERWAFA mu gihe cya vuba kugirango ibikorere ubugororangingo bityo mu bushishozi bwayo ibyo izabona ko bikwiriye byemezwe ndetse bitangire gushyirwa mu bikorwa.

Perezida wa FERWAFA yashimiye abanyamuryango bose bitabiriye inama ndetse abashishikariza gutanga ibitekerezo mu nyungu rusange z’umupira w’amaguru mu Rwanda ndetse abagezaho ibiri ku murongo w’ibyigwa.

Imwe mu myanzuro bivugwa ko yafatiwe muri iyi nama:

Umwaka utaha abakinnyi b’abanyamahanga muri shampiyona bazaba 5.

Abakinnyi b’abanyamahanga bazajya bahabwa Licence zo gukina mu Rwanda bagomba kuba batararenza imyaka 30.

Abakinnyi bakina mu Rwanda b’abanyamahanga barengeje imyaka 30 barakemerewe byibura gukina indi myaka 2.

Umunyamahanga urengeje imyaka 30 agomba kuba akinira ikipe y’igihugu cg mu myaka 3 ishize yarakiniye ikipe y’igihugu.

Abakinnyi bafite amasezerano arengeje imyaka 2, ibyabo bizafatwaho icyemezo n’akanama ka FERWAFA.

Ikipe yemerewe gutunga abanyamahanga barenze 5 mu ikipe, ariko abazajya bajya kuri rutonde rwa 18 ntabwo bazajya barenga 5.

Shampiyona nta gihindutse yazatangira mu kwezi 10..

Amakipe yo mu cyiciro cya 2 mu Rwanda yose arashaka gukina…

FERWAFA irateganya kuganira n’inzego zibishinzwe bakareba ko bishoboka icyiciro cya 2 bagakina mbere y’umwezi kwa 10.

Umwaka utaha amakipe yasabye ko yakina abakinnyi bataha, bakazajya bapimwa COVID-19 mbere yo gukina.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa