FERWAFA: Masudi Djuma na Ivan Minnaert bashobora guhanirwa amagambo batangaje ku abasifuzi cyangwa ntibahanwe
Yanditswe: Monday 06, Mar 2017
Nyuma y’uko umutoza wa Mukura n’uwa Rayon Sports batangaje amagambo asa naho yibasira abasifuzi, ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda riratangaza ko akanama k’imyitwarire ka FERWAFA karimo kubyigaho uretse ko bashobora guhanwa cyangwa ntibahanwe kuko byabaye nyuma y’umukino.
Nyuma y’umukino w’umunsi wa 18 wabaye tariki ya 24 Gashyantare 2017 wahuje Mukura na APR FC, APR ikaza gutsinda Mukura 3-2, umutoza wa Mukura Ivan Minnaert yatangaje ko abasifuzi bashobora kuba batinya ikipe ya APR FC (...)
Nyuma y’uko umutoza wa Mukura n’uwa Rayon Sports batangaje amagambo asa naho yibasira abasifuzi, ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda riratangaza ko akanama k’imyitwarire ka FERWAFA karimo kubyigaho uretse ko bashobora guhanwa cyangwa ntibahanwe kuko byabaye nyuma y’umukino.
Nyuma y’umukino w’umunsi wa 18 wabaye tariki ya 24 Gashyantare 2017 wahuje Mukura na APR FC, APR ikaza gutsinda Mukura 3-2, umutoza wa Mukura Ivan Minnaert yatangaje ko abasifuzi bashobora kuba batinya ikipe ya APR FC kuko bayibogamiraho buri gihe.
Bukeye bwaho kuwa gatandatu tariki ya 25 Gashyantare 2017, mu umukino w’ikirarane cy’umunsi wa 16 wahuje Police FC na Rayon Sports amakipe yombi akaza kunganya 2-2, Masudi Djuma nawe yatangaje amagambo atari meza kuri Nsoro wasifuye uwo mukino avuga ko ari ikibazo kuri we kuko iyo yamusifuriye amurwanya.
Nyuma y’ibi byatangajwe n’aba batoza bombi, hagiye hibazwa niba batazafatirwa ibihano nk’uko bijya bigaragara ku abatoza bo ku mugabane w’u Burayi baba bibasiye abasifuzi.
Umuvugizi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, Ruboneza Prosper yatangarije ikinyamakuru Umuryango ko ibyo aba batoza batangaje bitaza muri raporo z’abasifuzi kuko babivuze umukino warangiye, bityo ngo ntaho biba bihuriye n’umukino, gusa ngo byageze mu akanama gashinzwe imyitwarire ka FERWAFA karimo karabisuzuma ni kabona ari ngombwa bazahanwa.
Yagize ati“ntago nabifatira umwanzuro njyewe ku giti cyanjye cyangwa ngo ngire ikindi mbivugaho igihe bikiri muri komisiyo ibishinzwe, gusa nibutse ko hari ibiba bibera mu ikibuga, hari nibibera hirya y’ikibuga, umukino rero ugira amasaha utangirira ukagira n’igihe urangirira, hirya yawo ntago komiseri abitanga muri raporo.”
“Ubwo rero hari imvugo nagiye numvana abanyamakuru n’abandi bose bagiye bafite aho bahururira n’umupira w’amaguru mu Rwanda bitotombera ibyatangajwe n’umutoza wa Mukura na Rayon Sports, urwego rw’umupira w’amaguru rurabikurikirana rukareba niba hari ingaruka byagira bakaba batanga ibihano cyangwa ntibitangwe bitewe n’uburyo rubibona.”
Iri shyirahamwe ritangaza ko aba batoza bashobora guhanwa cyangwa ntibahanwe, ikindi ryibukije abantu ko abibeshyaga ko batajyaga bahana abatoza cyangwa abasifuzi bibeshya kuko ngo bahanwaga ahubwo ni uko bitashyirwaga mu itangazamakuru, ngo icyo bagiye gukora ni uko uzajya ahanwa wese bizajya bishyirwa mu itangazamakuru nk’uko byakozwe ku umusifuzi Uwikunda Samuel uherutse guhanwa azira kwirengagiza amakosa nkana mu ikibuga ntayahane.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *