skol
fortebet

FERWAFA yaciwe miliyoni zisaga 120 FRW kubera kwirukana umukozi binyuranyije n’amategeko

Yanditswe: Tuesday 27, Jul 2021

featured-image

Sponsored Ad

Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda [FERWAFA] ryishyuye Umufaransa witwa Jérôme Dufourg miliyoni zisaga 120 frw wari usinzwe itumanaho no gushaka amasoko kubera kumwirukana bidakurikije amategeko.

Sponsored Ad

Uyu mugabo wahoze akorera FERWAFA nk’ushinzwe kuyishakira amasoko yatsinze mu nkiko iri shyirahamwe ritegekwa kumwishyura Frw 120 000 000 nyuma yo kumwirukana bidakurikije amategeko.

Umuvugizi wa FERWAFA yemereye Kigali Today ko bamaze kumwishyura aya mafaranga nyuma yo gutsindwa urubanza mu Bujurire.

Jérôme Dufourg ubwo yari amaze kubona isoko rya AZAM TV muri 2015 yahise yirukanwa adahawe amafaranga angana na 5% yari yemerewe kuyo iri shyirahamwe ryahawe niko kujya kurega.

Muri Nzeri 2018,nibwo uyu mugabo yitabaje Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge aho yaje gutsinda ariko FERWAFA ihita ijuririra mu rukiko rw’Ubujurire.

Muri Werurwe uyu mwaka nibwo Urukiko rw’Ubujurire rwafashe umwanzuro kuri iki kirego aho rwategetse FERWAFA kwishyura uyu mugabo akabakaba miliyoni 127 z’amafaranga y’u Rwanda, arimo ibihumbi bisaga 119 by’Amadorali(118,702,500) yagombwaga, amafaranga y’u Rwanda angana na 2,190,000 kubera kumwirukana binyuranyije n’amategeko ndetse n’ibindi bigera muri miliyoni 8.

Muri Gashyantare 2015 nibwo FERWAFA yatangaje uyu mugabo nk’umukozi mushya wabo, baje gutandukana nyuma y’amezi 6. Ni mu gihe yari yahawe amezi 6 y’igeragezwa.

Muri Kanama 2015 ni bwo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA” ryari riyobowe na Nzamwita Vincent wari uzwi nka de Gaulle,na Azam TV bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye aho Azam yagombaga gutera inkunga shampiyona y’u Rwanda y’umupira w’amaguru mu gihe k’imyaka 5.

Mu masezerano Azam TV yari yasinye na FERWAFA yagombaga kurangira muri 2020, Azam yari yatanze amafaranga angana na miriyoni 2 n’ibihumbi 350 z’amadorari y’Amerika akaba asaga hafi miriyari imwe na miriyoni 600 mu mafaranga y’u Rwanda.

Mu mwaka wa mbere ni ukuvuga shampiyona ya 2015-2016 , Azam yagomba gutanga ibihumbi 350 by’amadorari asaga miriyoni 250 y’u Rwanda naho indi myaka 4 (2016-2017, 2017-2018,2018-2019 na 2019-2020) Azam ikajya itanga ibihumbi 500 by’amadorari akaba asaga miriyoni 360 z’amafaranga y’u Rwanda.

Si ubwa mbere FERWAFA yishyuye amafaranga ajyanye no kwirukana umukozi mu buryo budakurikije amategeko kuko yishyuye uwari umutoza w’Amavubi,Jonathan McKinstry, asaga ibihumbi 215,000 by’amadolari (hafi miliyoni 194 Frw).Aya mafaranga yaciwe Minisiteri ya Siporo ariko FERWAFA aba ariyo iyishyura.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa