skol
fortebet

FERWAFA yagaruye ku mirimo Umunyamabanga wayo mukuru yari yahagaritswe

Yanditswe: Tuesday 05, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu Kabiri tariki ya 05, Nyakanga 2022, FERWAFA yagaruye Muhire Henri Brulart ku nshingano z’umunyamabanga mukuru nyuma y’iminsi yari amaze ahagaritswe.
Ibinyujije kuri Twitter yayo,FERWAFA yemeje ko yagaruye uyu mugabo mu nshingano ze nyuma yo kumuhagarika mu kazi kubera kunanirwa gusobanura ibijyanye n’inshingano ze.
Itangazo FERWAFA yashyize ku rukuta rwayo rwa Twitter ku wa Mbere, tariki ya 20 Kamena 2022, ryavuze ko Muhire yahagaritswe kubera impamvu zifitanye isano n’amakosa yo mu (...)

Sponsored Ad

Kuri uyu Kabiri tariki ya 05, Nyakanga 2022, FERWAFA yagaruye Muhire Henri Brulart ku nshingano z’umunyamabanga mukuru nyuma y’iminsi yari amaze ahagaritswe.

Ibinyujije kuri Twitter yayo,FERWAFA yemeje ko yagaruye uyu mugabo mu nshingano ze nyuma yo kumuhagarika mu kazi kubera kunanirwa gusobanura ibijyanye n’inshingano ze.

Itangazo FERWAFA yashyize ku rukuta rwayo rwa Twitter ku wa Mbere, tariki ya 20 Kamena 2022, ryavuze ko Muhire yahagaritswe kubera impamvu zifitanye isano n’amakosa yo mu ‘nshingano ze.’

Ryakomeje rivuga ko Delphine Uwanyiligira wari Komiseri w’ibijyanye n’Amategeko, ari we ugiye “gufata uyu mwanya mu buryo bw’agateganyo”.

FERWAFA nta mpamvu yatangaje zatumye Muhire ahagarikwa ariko abakurikiranira hafi iby’umupira w’amaguru babihuje n’amanyanga yakozwe mu kirego cyateje intungunda hagati ya Rwamagana City na AS Muhanga zahuriye mu mukino wa 1/4 mu rugamba rwo gushaka ikipe izamuka mu Cyiciro cya Mbere.

Rwamagana City FC yarezwe na AS Muhanga ko yakinishije umukinnyi witwa Mbanza Joshua ukandi afite amakarita atatu y’umuhondo kandi atari byo birangira umwe mu bakozi ba FERWAFA akoze amakosa yo kwibira Muhanga nubwo nyuma ukuri kwaje kumenyekana ndetse iyi kipe ikaba yarageze mu cyiciro cya mbere.

Amakuru avuga kandi ko Muhire yari yirukanwe burundu kubera amakosa akomeye yo gusinyana amasezerano n’uruganda rukora imyenda rwa Masita ngo rujye rwambika ’Amavubi’ kandi bitari mu nshingano ze.

Guhera ejo hari amakuru yavugaga ko Bwana Muhire arasubizwa mu nshingano ze bitegetswe na Minisiteri ya Siporo cyane ko abo muri FERWAFA batabikozwaga kumugarura.

Ku wa 6 Mutarama 2022, ni bwo Muhire yatangajwe nk’Umunyamabanga Mukuru wa Ferwafa, yasimbuye Uwayezu François Regis wari umaze imyaka isaga itanu awuriho mbere yo kwegura.

Muhire Henry afite inararibonye n’uburambe bw’imyaka 10 mu bikorwa bifitanye isano n’umupira w’amaguru. Yamenyekanye cyane ubwo yakoraga kuri Radio Flash FM mu kiganiro cy’urubuga rw’imikino hagati ya 2006 na 2011.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa