skol
fortebet

FERWAFA yahagaritse Hakizimana wasifuye umukino wa AS Kigali na APR FC

Yanditswe: Thursday 26, Oct 2017

Sponsored Ad

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA rimaze gutangaza ko ryahagaritse imikino 4 umusifuzi wo ku ruhande Hakizimana Ambroise wasifuye umukino w’umunsi wa 3 wahuje AS Kigali na APR FC ukarangira ku ntsinzi ya APR FC ku bitego 2-1.
Hakizimana arashinjwa ikosa ryo kwemeza igitego cya kabiri cyahesheje intsinzi APR FC, aho Twizerimana Martin Fabrice wagitsinze yari yaraririye bigatuma ikipe ya APR FC itahukana intsinzi.
Ku I taliki ya 23 Ukwakira 2017,nibwo ikipe ya AS Kigali (...)

Sponsored Ad

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA rimaze gutangaza ko ryahagaritse imikino 4 umusifuzi wo ku ruhande Hakizimana Ambroise wasifuye umukino w’umunsi wa 3 wahuje AS Kigali na APR FC ukarangira ku ntsinzi ya APR FC ku bitego 2-1.

Hakizimana arashinjwa ikosa ryo kwemeza igitego cya kabiri cyahesheje intsinzi APR FC, aho Twizerimana Martin Fabrice wagitsinze yari yaraririye bigatuma ikipe ya APR FC itahukana intsinzi.

Ku I taliki ya 23 Ukwakira 2017,nibwo ikipe ya AS Kigali yandikiye FERWAFA isaba ko uyu mukino wasubirwamo bitewe nuko batishimiye imisifurire bahawe ariko FERWAFA mu ibaruwa yabandikiye ku wa Kabiri yababwiye ko idashobora guhindura ibyavuye mu mukino gusa ikirego cyabo bamaze kugishyikiriza akanama gashinzwe abasifuzi none uyu munsi kemeje ko hakozwe amakosa ku gitego cya kabiri.

Umutoza Nshimiyimana Eric nyuma y’uyu mukino yatangaje ko abasifuzi batari kumubanira cyane ko ashinja umusifuzi wasifuye umukino we wa mbere wa shampiyona yahuyemo na Rayon Sports gutanga penaliti we yemeza ko itari yo.

Hakizimana Ambroise akaba ahagaritsweimikino 4 kuva ku munsi wa kane wa shampiyona kugeza ku munsi wa karindwi uzakinwa tariki ya 11 Ugushyingo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa