FERWAFA yahagaritse Luvumbu amezi atandatu mu mupira w’amaguru mu Rwanda
Yanditswe: Tuesday 13, Feb 2024

Luvumbu Héritier Nzinga ukinira Rayon Sports yahagaritswe amezi atandatu atagaragara mu bikorwa byose bya siporo nyuma yo kwerekana ibimenyetso bijyanye na politiki kandi bihabanye n’amategeko shingiro n’amategeko ngengamyitwarire ya ruhago.
Mu itangazo Ubuyobozi bwa FERWAFA bwashyize hanze,bwamenyesheje Rayon Sports ko Luvumbu ahagaritswe mu gihe cy’Amezi 6 kubera ikimenyetso aheruka gukora yishimira igitego ku mukino Rayon Sports yatsinzemo Police FC ibitego 2-1.
FERWAFA yavuze ko nyuma yo guterana kwa Komisiyo yigenga ishinzwe imyitwarire ’yemeje ko Bwana Heritier Nzinga Luvumbu ahanishwa guhagarikwa amezi atandatu mu bikorwa byose by’umupira w’amaguru mu Rwanda."
FERWAFA yavuze ko yafashe icyemezo nyuma y’aho Luvumbu agaragaye mu mukino wa shampiyona wahuje Rayon Sports na Police FC yerekana ibimenyetso bijyanye na politiki bihabanye n’amategeko shingiro n’amabwiriza ya FERWAFA,CAF na FIFA abuza gukoresha ibimenyetso cyangwa amagambo bya politiki mu mupira w’amaguru.
Ubwo uyu munyekongo yatsindaga igitego muri 2-1 Rayon Sports yatsinze Police FC, yacyishimiye akora ikimenyetso cyo kwitunga intoki ku mutwe hanyuma apfuka umunwa,ibintu bikomeje gukorwa n’abanyapolitiki bo muri RDC.
Uyu mukinnyi yahamagajwe na FERWAFA kwisobanura nyuma y’aho benshi bamushinje kuvanga politiki na ruhago yishimira igitego muri buriya buryo.
Iyi myitwarire ya Hertier Luvumbu Nzinga yanenzwe na benshi banamusabiye kwirukanwa mu Rwanda.
Amezi 6 niyo Luvumbu yari asigaje ku masezerano ye na Rayon Sports
Iki n’igihombo kinini kuri Rayon Sports kuko Luvumbu ariwe mukinnyi wari uyihetse muri uyu mwaka w’imikino.
Uyu munsi Luvumbu ntiyagaragaye mu myitozo Rayon Sports yakoze yitegura umukino wa 1/4 cy’Igikombe cy’Amahoro na Vision FC.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *