skol

Ferwafa yahagurukiye kuzamura abato ihuza imikino yabo n’iya champiyona

Yanditswe: Saturday 17, Jun 2023

featured-image

Imikino ya Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda igiye kujya ikinwa nyuma y’iy’abakiri bato b’amakipe yahuye muri gahunda yo kwihutisha iterambere ry’umupira w’amaguru.

Ibi byatangarijwe mu kiganiro cyatanzwe na Perezida w’Inzibacyuho w’Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda (FERWAFA), Habyarima Matiku Marcel, mu musangiro w’abanyamakuru b’imikino, abayobozi ba federasiyo zitandukanye na Minisitiri wa Siporo wabaye ku wa Gatanu, tariki ya 16 Kamena 2023, kuri Ubumwe Grand Hotel.

Habyarimana yavuze ko hari hashize igihe ayo makipe y’abato adakina kubera imbogamizi zitandukanye, ariko igihe cyo gutangira cyageze ndetse bihita bishyirwa mu bikorwa.

Yagize ati “Icyo twizeye cyo ni uko ubu hagiye gutangira imikino ya Shampiyona y’abakiri bato. Hagiye hafatwa ibyemezo ariko gutangira bikanga. Uyu mwaka w’imikino twifuza ko niba Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere itangiye, imikino y’amakipe makuru izajya ibanzirizwa n’iy’abato.”

Niba umukino wabaye saa Cyenda, uzajya uba wabanjirijwe n’uw’abato, na zo habarwe amanota nk’uko bisanzwe bigenda muri Shampiyona.

Ku birebana n’iterambere ry’imikino y’abana, Habyarimana yakomoje ku Cyiciro cya Gatatu gitangira kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 17 Kamena, kigatangirira mu Karere ka Huye kuri Stade Kamena.

Ni icyiciro cyiganjemo amakipe y’abakiri bato arenga 50 ariko azajya akinira mu ma ‘Zone’. Buri Zone izajya ibanza gukina imikino yo gukuranwamo mu mikino izamara amezi atatu. Hari Zone ya Kigali, iy’i Burasirazuba, iy’i Burengerazuba, iy’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo.

Ubwo Umuyobozi wa Tekinike muri FERWAFA, Gérard Buscher, yageraga mu Rwanda muri Nzeri 2022, yasanze nta makipe y’Igihugu y’abato ahari, nta batoza bayo bahaba, shampiyona z’abari hagati y’imyaka 15 na 17 nta zari zihari, yewe na U-20.

Gérard yagaragaje ko afite imishinga y’imyaka ibiri ifite inkingi enye zirimo kwita ku mupira w’amaguru rusange, ni ukuvuga shampiyona z’abana, gushyiraho gahunda z’ibigo bizamura impano n’ibindi.

Hari kandi gutanga amahugurwa atandukanye no gukurikirana ibijyanye n’amakipe y’Igihugu ku rwego rw’abato kuko yasanze ari ingenzi bikamera nk’uko bimeze mu bakuru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa