Abanyamuryango b’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) bemeje ko Habyarimana Marcel ’Matiku’ akomeza kuyobora iri Shyirahamwe mu nzibacyuho.
Biteganijwe ko Marcel azayobora kugeraza ku matora ateganyijwe tariki ya 24 Kamena 2023, akazafashwa na Munyankaka Ancille na Mudaheranwa Yussufu nk’abandi bayobozi yahawe muri icyo gihe.
Kwemeza aba bayobozi byabereye mu Nteko Rusange Idasanzwe yo kuri uyu wa 15 Gicurasi. Yashyizweho nyuma y’uko Komite Nyobozi ya FERWAFA iseshwe kubera ko benshi mu bari bayigize beguye, igasigara itagifite ububasha nk’uko amategeko abigena.
Amategeko ateganya ko mu gihe abagize Komite Nyobozi basigaye bari munsi ya 2/3, ihita iseswa.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *