skol
fortebet

FERWAFA yahawe abayobozi bashya mu nzibacyuho

Yanditswe: Monday 15, May 2023

featured-image

Sponsored Ad

Abanyamuryango b’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) bemeje ko Habyarimana Marcel ’Matiku’ akomeza kuyobora iri Shyirahamwe mu nzibacyuho.

Sponsored Ad

Biteganijwe ko Marcel azayobora kugeraza ku matora ateganyijwe tariki ya 24 Kamena 2023, akazafashwa na Munyankaka Ancille na Mudaheranwa Yussufu nk’abandi bayobozi yahawe muri icyo gihe.

Kwemeza aba bayobozi byabereye mu Nteko Rusange Idasanzwe yo kuri uyu wa 15 Gicurasi. Yashyizweho nyuma y’uko Komite Nyobozi ya FERWAFA iseshwe kubera ko benshi mu bari bayigize beguye, igasigara itagifite ububasha nk’uko amategeko abigena.

Amategeko ateganya ko mu gihe abagize Komite Nyobozi basigaye bari munsi ya 2/3, ihita iseswa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa