skol
fortebet

FERWAFA yahaye amabwiriza mashya amakipe kugira ngo shampiyona isubukurwe

Yanditswe: Tuesday 04, Jan 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda [FERWAFA] yahaye amakipe amabwiriza avuguruye yakoze ku wa 3 Mutarama 2022, ariko ajya hanze kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 4 Mutarama 2021.
Muri aya mabwiriza avuguruye yo ku wa 3 Mutarama 2022, FERWAFA yamenyesheje amakipe yose ko azasubukura amarushanwa abakinnyi baba hamwe mu mwiherero ndetse bazajya bapimwa ‘rapid test’ nibura buri masaha 48 ndetse no ku munsi w’umukino.
Ingingo yayo ya 2.3 igira iti “Kugira ngo ikipe yemererwe gusubukura imyitozo (...)

Sponsored Ad

Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda [FERWAFA] yahaye amakipe amabwiriza avuguruye yakoze ku wa 3 Mutarama 2022, ariko ajya hanze kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 4 Mutarama 2021.

Muri aya mabwiriza avuguruye yo ku wa 3 Mutarama 2022, FERWAFA yamenyesheje amakipe yose ko azasubukura amarushanwa abakinnyi baba hamwe mu mwiherero ndetse bazajya bapimwa ‘rapid test’ nibura buri masaha 48 ndetse no ku munsi w’umukino.

Ingingo yayo ya 2.3 igira iti “Kugira ngo ikipe yemererwe gusubukura imyitozo no kwitabira amarushanwa, irasabwa gushyira abagize ikipe mu mwiherero ikaba hamwe mu gihe cyose cy’amarushanwa. Ikipe izajya ibanza imenyeshe FERWAFA aho iteganya gukorera uwo mwiherero habanze hemezwe n’Akanama Gashinzwe Gukurikirana Ishyirwa mu bikorwa ry’aya mabwiriza hagamijwe kurebwa ko aho hantu hari ibikenewe byose mu kwirinda ikwirakwiza rya Covid-19."

Iyi ngingo ikomeza ivuga ko mbere yo kwinjira mu mwiherero, abagize ikipe bose babanza gukorerwa ikizamini cyo mu bwoko bwa PCR kandi kikishyurwa n’ikipe. Buri kipe yasabwe kuzirikana ko igihe cyose ibisubizo bya Covid-19 bitaraboneka, mu cyumba hagomba kuba harimo umuntu umwe kugeza igihe bibonekeye.

Indi ngingo yavuguruwe ni iya 2.4 ivuga ko "Amakipe afite inshingano zo gupimisha abakinnyi n’abagize ‘Staff techinique’ mu buryo bwa ‘Rapid test’ nibura buri masaha 48."

Ikomeza ivuga ko "Amakipe agomba kandi kujya apimisha abakinnyi na staff techinique hifashishijwe uburyo bwa ‘rapid test’ nibura inshuro ebyiri mu minsi irindwi mu gihe cy’ imyitozo cyangwa hari impamvu ituma amarushanwa aharagarara ariko amakipe agakomeza gahunda y’imyitozo."

Gushyira abakinnyi hamwe mu mwiherero byari byamaganiwe kure n’abayobozi b’amakipe mbere y’uko umwaka w’imikino wa 2021/22 utangira aho bagaragaje ko bituma bashora amafaranga menshi kandi batinjiza kubera ko abafana bakumiriwe ku kibuga.

Umukino uzajya usubikwa mu gihe 20% by’akinnyi bagize Ikipe.Icyakora ikipe ifite abakinnyi 16 barimo n’umunyezamu yemerewe gukina.

FERWAFA yagize iti "Igihe hagaragaye abarenze 20% by’abakinnyi b’ikipe imwe banduye COVID-19 ugendeye ku bipimo byafashwe ku munsi w‘ umukino, uwo mukino ushobora gusubikwa bigiweho inama n’abagize akanama gashinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amabwiriza ndetse n’ubunyamabanga bukuru bwa FERWAFA."

Mu gihe ikipe izaba ifite nibura abakinnyi 16 (barimo n‘umuzamu) batanduye Covid-19, ishobora gukina umukino wayo, ariko bikagenwa mu bushishozi bw‘Akanama gashinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’aya mabwiriza, Komisiyo ishinzwe amarushanwa n’Ubunyamabanga bukuru bwa FERWAFA.

Kuri uyu wa Kabiri saa Kumi (16:00), FERWAFA iragirana inama n’amakipe y’Icyiciro cya Mbere n’icya Kabiri mu bagabo n’abagore kugira ngo higwe ku iyubahirizwa ry’aya mabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa