skol
fortebet

FERWAFA yahaye igihano gikomeye KNC inamuca amafaranga

Yanditswe: Tuesday 25, Jan 2022

featured-image

Sponsored Ad

Komisiyo ishinzwe imyitwarire mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA, ryahahaye igihano Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles uzwi ku izina rya KNC, cyo kutitabira imikino itandatu ya Shampiyona no gutanga amande y’ibihumbi 150 Frw kubera amagambo yavuze kuri Muvukiyehe Juvénal uyobora Kiyovu Sports n’umusifuzi Ahishakiye Balthazar.

Sponsored Ad

Inama ya Komisiyo ishinzwe imyitwarire muri FERWAFA yateranye ku wa Gatatu tariki ya 19 Mutarama 2022 yasanze Perezida wa Gasogi United bwana Kakooza Nkuriza Charles yarakoze amakosa yo gusebya Perezida wa Kiyovu SC bwana Mvukiyehe Juvenal nyuma y’umukino wahuje Ikipe ya Gasogi United na Gorilla FC.

Mu mukino w’umunsi wa cyenda wa Shampiyona wabereye i Nyamirambo tariki ya 17 Ukuboza 2021, Gasogi United yakinishije ikipe ya kabiri itsindwa na Gorilla FC ya nyuma igitego 1-0.

Aganira n’abanyamakuru, Umuyobozi wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles (KNC), yabwiwe ko abayobozi b’amakipe bavugwaho ‘betting’, abwira umubajije ko yazabaza Perezida wa Kiyovu Sports kuko ari we ubivugwaho cyane.

Si ibi KNC yahaniwe gusa kuko “Komisiyo yasanze kandi Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles, yaratesheje agaciro umusifuzi wo hagati Ahishakiye Balthazar ku mukino ikipe abereye umuyobozi yahuriyemo na Police FC ku itariki ya 29 Ukuboza 2021 bityo akaba yahanishijwe guhagarikwa imikino ine mu mupira w’amaguru isubitsweho ibiri n’ihazabu y’ibihumbi 50 Frw”.

Muri uyu mukino warangiye Gasogi United itsinzwe ibitego 3-2 kandi yari yayoboye n’ibitego 2-0, KNC ntiyishimiye ibyemezo byafashwe birimo guha Police FC umupira uteretse ku ikosa ritavugwaho rumwe, ukavamo igitego, asabira umusifuzi umuruho.
Inama kandi ya Komisiyo ishinzwe imyitwarire muri FERWAFA yateranye ku wa Gatandatu tariki ya 8 Mutarama 2022 yafatiye ibihano ikipe ya Etincelles FC ndetse n’abakinnyi bayo Bizimana Omar, Mudeyi Souleyman na Uwihoreye Ismael kubera imyitwarire idahwitse bagaragaje ku mukino Etincelles FC yakinnye na AS Kigali ku itariki ya 12 Ukuboza 2021.

Banganyije 1-1, ntibishimiye ko umusifuzi yongeyeho iminota 10 nayo ikarangira maze AS Kigali ikishyura igitego ku munota wa 13 w’inyongera, Etincelles yose yahise yirundira ku basifuzi bawusifuye polisi iratabara ni nayo yasohotse ibaherekeje muri Stade Umuganda ahari habereye uyu mukino.

Komisiyo ishinzwe imyitwarire yasanze abafana b’Ikipe ya Etincelles FC bararengereye bagashaka kwihanira amakosa y’abasifuzi kandi hari inzego zishinzwe kugenzura imisifurire bityo ikipe ikaba yahanishijwe igihano cyo kudakinira umukino umwe ku kibuga isanzwe yakiriraho nyuma yo kumenyeshwa iki cyemezo.

Komisiyo kandi yasanze abakinnyi batatu ba Etincelles FC bararengereye bagashaka kwihanira amakosa y’abasifuzi kandi hari inzego zishinzwe kugenzura imisifurire bityo abakinnyi Bizimana Omar, Mudeyi Souleyman na Uwihoreye Ismael bakaba bahanishijwe buri wese kudakina imikino ibiri (2) hamwe n’ihazabu y’ibihumbi icumi (10.000 FRW).

Ibitekerezo

  • Ariko FERWAFA nayo imaze kurambirana, ese n’iki imariye abakunzi bumupira wa Maguru? Kuki itareba imyitwarire y’abasifuzi, kuki ihubuka ngo Stade UMUGANDA ntizongera gukinirwa Maze Entincelles, Marine, na Rutsiro, bâti Cecek’Aho, FERWAFA irongera ngo abakinnyi bazajya baba muri Locale bâti hit’usiba Ibyo wanditse kandi wivuguruze ku ma Radio, none bageze kuri KNC gusa we Mwizera kubi, icyo Nasaba n’Uko FERWAFA NA MINISPOF Abakozi Bose bakwirukanwa hajya mo Abandi bazi amategeko y’ibyo bakora,

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa