skol
fortebet

FERWAFA yahaye ubutumwa bukomeye APR FC na Rayon Sports n’abafana bazo

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Wednesday 09, Aug 2023

FERWAFA yahaye ubutumwa bukomeye APR FC na Rayon Sports n'abafana bazo

Sponsored Ad

skol

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko amatike yo mu myanya isanzwe n’iy’icyubahiro yaguraga 3000 Frw n’ibihumbi 20 Frw, yose yamaze gushira ku mukino wa Super Coupe uzahuza Rayon Sports na APR FC ku wa Gatandatu.

Amatike asigaye ku isoko ni 30% by’ayo mu myanya itwikiriye kuri ubu agura ibihumbi 10 Frw.

Ku munsi w’umukino, aya matike naba agihari azaba ahagaze ku bihumbi 15 Frw.

Ibi bivuze ko amatike ari hafi gushira ndetse ushaka kuzareba uyu mukino utaragura itike ashobora gucikanwa cyangwa akayigura yazamutse cyane.

APR FC na Rayon Sports bamenyeshejwe ko ubwo hazaba hakinwa umukino wa Super Cup, tariki ya 12 Kanama 2023, Kigali Pelé Stadium izafungurwa guhera Saa Tanu, ariko igafungwa saa Munani zuzuye kugira ngo hirindwe umubyigano w’abafana.

Amakipe yombi yamenyeshejwe ko agomba gushishikariza abakunzi bayo kuzitabira umukino mu ituze kandi bakagera kuri Kigali Pelé Stadium kare kugira ngo hirindwe umubyigano.

Uwikunda Samuel niwe uzaba asifura mu kibuga hagati, azakorana na Mutuyimana Dieudonné nk’Umwungiriza wa Mbere ndetse na Ishimwe Didier nk’uwa Kabiri.

Nubwo aba bazaba bafite akazi gakomeye ariko bazafashwa na Rulisa Patience Fidèle, uzaba ari Umusifuzi wa Kane kuri uyu mukino. Umuhuzabikorwa wabo azaba ari Hakizimana Louis mu gihe Komiseri yagizwe Kayijuka Gaspard.

Aba basifuzi bahawe uyu mukino ni abagabo bamenyereye aka kazi kuko bari ku rwego mpuzamahanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa