skol
fortebet

FERWAFA yakemuye ikibazo Nishimwe Blaise yari afitanye na Rayon Sports

Yanditswe: Thursday 12, Aug 2021

featured-image

Sponsored Ad

Akanama nkemurampaka ka FERWAFA kafashe umwanzuro ku rubanza umukinnyi Blaise Nishimwe yari yarezemo ikipe ye ya Rayon Sports ayisaba gusesa amasezerano.

Sponsored Ad

Aka kanama kanzuye ko gusaba gusesa amasezerano Nishimwe yari yakoze, nta gaciro bifite, amasezerano yasinye agifite agaciro, akaba ari umukozi wa Rayon Sports kugeza 2023.

Aka kanama kandi katesheje agaciro ubusabe bw’ikipe ya Rayon Sports bwo guhabwa indishyi z’ikurikiranarubanza n’igihembo.

Tariki ya 4 Kanama 2021,umukinnyi wa Rayon Sports, Nishimwe Blaise yandikiye aka kanama asaba ko kamufasha agasesa amasezerano na Rayon Sports kubera ko itubahirije ibyo bumvikanye mu masezerano y’imyaka 3 yayisinyiye muri Nzeri 2020.

Akanama gashinzwe gukemura amakimbirane ka FERWAFA kakaba karahuje impande zombi ku munsi w’ejo hashize tariki ya 11 Kanama 2021.

Kuri uyu wa Kane kasohoye umwanzuro utesha agaciro ubusabe bw’uyu mukinnyi wifuza kwerekeza muri APR FC ishaka kumuha akayabo.

Muri Nzeri 2020 nibwo Rayon Sports yasinyishije Nishimwe Blaise imusinyisha imyaka 3 bumvikana miliyoni 4 aho yahise yishyurwa miliyoni n’igice hasigara 2 n’igice, andi bumvikana ko azayabona mu mezi atatu ari imbere(byari kuba mu Kuboza 2020).

Aya mafaranga ntabwo yigeze yishyurwa kugeza Kamena 2021 ubwo bamwishyuraga miliyoni n’ibihumbi ijana hasigara miliyoni n’ibihumbi 400.

Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle aherutse kwemerera Flash FM ko Blaise yabasabye kugenda ariko ikipe imwifuza igatanga amafaranga make kuyo bashaka.

Ati " Mu kwezi kwa 7 nibwo yatubwiye ko hari ikipe imushaka, yifuza kugenda, tumwereka ko afite amasezerano muri Rayon sports, ariko agaragaza ubushake bwo kugenda ndetse n’umubyeyi we yaraje , tubiganiraho, tubereka ko contract ari contract, amategeko yubahirizwa , atakubahirizwa n’uruhande rumwe, hari uko biteganyijwe mu masezerano ko bizakemuka......"

Yunzemo ati " Blaise rero yakomeje kugaragaza ugushaka kugenda , hanyuma tumubwira ko nagenda atyo araba yishe amasezerano kandi inzego zibishinzwe zizabikemura.... ariko twanageze aho turamubwira tuti ugende uvugane n’iyo kipe ko dushaka amafaranga aya n’aya ndetse baje no kutureba , tubabwira ayo dushaka, batubwira make cyane, tubabwira ko bidashoboka , n’umwana tumubwira ko bidashoboka kuko amafaranga bashaka kuduha tutayashima kandi nabo ayo tubaka badashaka kuyaduha, dusezeranaho, turagenda, baragenda."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa