Muri gahunda ya FERWAFA yo gukemura amakimbirane ashingira ku myambaro y’amakipe, Ku wa Gatandatu tariki ya 26 Kanama 2023,Komisiyo ishinzwe amarushanwa na Komiseri bahuye n’abakozi w’abasifuzi bashinzwe ibikorwa by’amakipe akinira kuri Kigali Péle Stadium berekana imyambaro amakipe yabo azakoresha ku mukino w’umunsi wa 2.
Kuri iki Cyumweru tariki 27 Kanama 2023 nibwo Gorilla F izakira Rayon Sports mu mukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona 2023-2024.
Ku ikubitiro, Rayon Sports na Gorilla FC zambara kimwe, nizo zahereweho hakemurwa impaka.
Byagaragaye ko Rayon Sports yari yatezwe umutego na Gorilla FC wari gutuma n’umukino utaba.
Hanzuwe ko kuri iki Cyumweru, GORILLA FC izambara umupira w’umweru, ikabutura y’ubururu n’amasogisi y’ubururu arimo uturongo tw’umweru dutambitse (Zebra).
Rayon Sports izambara umupira w’ubururu, ikabutura y’umweru n’amasogisi ajya gusa n’ikigina.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *