skol
fortebet

FERWAFA yakoze impinduka ku mikino y’umunsi wa 3 wa shampiyona

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Wednesday 23, Aug 2023

FERWAFA yakoze impinduka ku mikino y'umunsi wa 3 wa shampiyona

Sponsored Ad

skol

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryakoze impinduka ku matariki yari gukinirwaho imikino y’Umunsi wa Gatatu wa Shampiyona.

Iyi mikino yashyizwe mu mpera z’icyumweru, tariki ya 1-3 Nzeri, nyuma y’uko umukino uzahuza Amavubi n’Ikipe y’Igihugu ya Sénégal na wo ushyizwe tariki ya 9 y’uko kwezi.

U Rwanda rwagombaga guhura na Sénégal tariki ya 4 Nzeri, ariko Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) yawimuriye tariki ya 9 Nzeri.

Kubera izo mpinduka, FERWAFA na yo yahinduye amatariki yari gukinirwaho Umunsi wa Gatatu wa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere, ukurwa mu minsi y’imibyizi tariki ya 30 n’iya 31 Kanama, ushyirwa tariki ya 1-3 Nzeri 2023.

Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda ryavuze ko “biteganyijwe ko Ikipe y’Igihugu izatangira umwiherero wo gutegura uwo mukino tariki ya 4 Nzeri 2023.”

Uko amakipe azahura ku Munsi wa Gatatu wa Shampiyona

Ku wa Gatanu, tariki ya 1 Nzeri 2023

Rayon Sports vs Amagaju FC (Kigali Pelé Stadium, 18:00)

Ku wa Gatandatu, tariki ya 2 Nzeri 2023

Etoile de l’Est vs APR FC (Stade ya Ngoma, 15:00)
Bugesera FC vs Kiyovu Sports (Stade ya Bugesera, 15:00)
Musanze FC vs Sunrise FC (Stade Ubworoherane, 15:00)
AS Kigali vs Gasogi United (Kigali Pelé Stadium, 15:00)
Marines FC vs Etincelles FC (Stade Umuganda, 15:00)

Ku Cyumweru, tariki ya 3 Nzeri 2023

Muhazi United vs Gorilla FC (Stade ya Ngoma, 15:00)
Police FC vs Mukura VS (Kigali Pelé Stadium, 15:00)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa