FERWAFA yamaganye icyifuzo cya AS Kigali cyo gusubiramo umukino wa APR FC
Yanditswe: Thursday 26, Oct 2017
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryamaganye icyifuzo AS Kigali yari yabagejejeho ko umukino w’umunsi wa 3 bahuyemo na APR FC wasubirwamo aho bemeza ko habayemo kubogama ndetse umusifuzi akemeza igitego bo bemeza ko uwagitsinze yari yaraririye.
Ibaruwa AS Kigali yandikiwe na FERWAFA
Ku I taliki ya 23 Ukwakira 2017 nibwo ikipe ya AS Kigali yandikiye FERWAFA urwandiko ruyisaba ko hasubirwamo umukino w’umunsi wa 3 wa shampiyona batsinzwemo na APR FC ibitego 2-1 aho iyi kipe ivuga (…)
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryamaganye icyifuzo AS Kigali yari yabagejejeho ko umukino w’umunsi wa 3 bahuyemo na APR FC wasubirwamo aho bemeza ko habayemo kubogama ndetse umusifuzi akemeza igitego bo bemeza ko uwagitsinze yari yaraririye.
Ibaruwa AS Kigali yandikiwe na FERWAFA
Ku I taliki ya 23 Ukwakira 2017 nibwo ikipe ya AS Kigali yandikiye FERWAFA urwandiko ruyisaba ko hasubirwamo umukino w’umunsi wa 3 wa shampiyona batsinzwemo na APR FC ibitego 2-1 aho iyi kipe ivuga ko igitego cya kabiri Twizerimana martin Fabrice wagitsinze yari yaraririye ndetse ko FERWAFA ikwiye kubarenganura uyu mukino ugasubirwamo.
Mu ibaruwa ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda yandikiye AS Kigali yababwiye ko idashobora guhindura ibyavuye mu mukino gusa ikirego cyabo bamaze kugishyikiriza akanama gashinzwe abasifuzi ndetse nikemeza ko umusifuzi yakoze amakosa,azafatirwa ibihano.
Umukino wahuje AS Kigali na APR FC wabaye ku wa Gatanu w’icyumweru gishize aho APR FC yatsinze AS Kigali 2-1 bya Sekamana Maxime na Twizerimana Martin Fabrice mu gihe igitego cya AS Kigali cyatsinzwe na Murengezi Rodrigue.


Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *