Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda,FERWAFA,ryatandukanye n’umutoza w’ikipe y’igihugu y’abagore,Grace Nyirawumuntu kubera gukoresha imvugo idakwiye avuga ko yahuye n’ikipe ifite abakinnyi bameze nk’abagabo, bateye ubwoba abakobwa be.
Ibi bibaye nyuma y’iminsi ibiri Amavubi y’abagore anyagiwe ibitego 7-0 na Ghana mu gushaka itike yo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika.
FERWAFA yatandukanye n’umutoza Nyinawumuntu habura iminsi mike ngo umukino wo kwishyura gusa uyu mutoza yari mu kiraka kuko nta masezerano afite.
Madamu Nyinawumuntu mu kiganiro n’itangazamakuru, kuwa 20 Nzeri 2023,yatangaje ko abakinnyi be bagize ubwoba ubwo bari babonye bagenzi babo ba Ghana bishyushya mbere y’umukino kuko ngo bateye nk’abagabo.
Ati "Ibitego birindwi ni byinshi cyane, ntabwo twateganyaga ko badutsinda ibingana gutya ariko mu kuri k’umupira, ikipe nka Ghana ikina Igikombe cy’Isi, idashobora kubura mu Gikombe cya Afurika naje nzi ko ikomeye.
Bafite ba bakobwa tujya tuvuga ko bashobora kuba bafite n’imisemburo y’abagabo, benda kumera nk’abagabo. Urebye nk’ibitego bibiri badutsinze byari ukubera ko abana bagize ubwoba. Mu gihe cyo kwishyushya nabwo abatoza bavuye kubakoresha bambwira ko abana bagize ubwoba cyane, mu rwambariro ngerageza kubaturisha no kubaha imbaraga."
Uyu mutoza yavuze ko nubwo batsinzwe ibitego byinshi, bazakina umukino wo kwishyura bashaka kwitwara neza.
Ati “Ntabwo tuzaba tugiye kurangiza umuhango kuko tugiye gutyo badutsinda ibindi bingana kuriya. Tugiye gutegura kugira ngo tuzagerageze kwitwara neza.”
Nyinawumuntu Grace yasohowe mu mwiherero w’Ikipe y’Igihugu mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Nzeri 2023, asezera abakinnyi n’abagize staff ndetse ntazajyana na yo muri Ghana ku Cyumweru saa Kumi n’Ebyiri zuzuye za mu gitondo gukina umukino wo kwishyura.
Ikipe y’abagore y’u Rwanda izahura na Ghana kuwa Kabiri w’icyumweru gitaha mu mukino wo kwishyura.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *