Kuri uyu wa Mbere taliki ya 16 Werurwe 2020,Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda [FERWAFA] ryasubije Police FC ko umwanzuro wafashwe n’umusifuzi Twagirumukiza Abdoul Karim mu mukino wabahuje na APR FC ariwo ijana ku ijana bityo atazahanwa nkuko yabyifuje.
Kuwa 05 Werurwe 2020, nibwo ikipe ya Police FC yandikiye FERWAFA iyabwira ko yahuye n’akarengane ko gusifurirwa nabi ku mukino wayihuje na APR FC tariki 04/03/20 ku munsi wa 21 wa shampiyona,yatsinzwemo igitego 1-0.
Ikipe ya Police yavuze ko itishimiye ukuntu umusifuzi Twagirumukiza Abdoul Karim yagiye yanga gutanga amakarita y’umuhondo ku bakinnyi ba APR FC ndetse akabaha amabwiriza inshuro zigera kuri 4.
Police FC yavuze ko hari penaliti itahawe ubwo myugariro Buregeye Prince wa APR FC yagaruzaga umupira ukuboko mu rubuga rw’amahina ariko uyu musifuzi akabyirengagiza.
Kuri uyu wa Mbere FERWAFA yabwiye Police FC iti “Ibyemezo byafashwe n’umusifuzi muri uwo mukino byakurikije amategeko agenga umupira w’amaguru.”
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *