skol
fortebet

FERWAFA yarenganuye Rwamagana City yari yarezwe ibinyoma igaterwa mpaga

Yanditswe: Thursday 16, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya RWAMAGANA City niyo izakina umukino wa 1/2 na Interforce muri 1/2 cy’irangiza mu cyiciro cya 2, nyuma y’uko habuze icyemeza ko Mbanza Joshua yahawe ikarita y’umuhondo bahura na Nyagatare FC.
Ikipe ya AS Muhanga izaguma mu cyiciro cya Kabiri, nyuma y’aho itanze ikirego hakabura ibihamya byemeza ko Mbanze yahawe ikarita ya 3 y’umuhondo.
Ikipe ya Rwamagana City yarezwe ko yakinishije uriya mukinnyi afite amakarita 3y’umuhondo ariko yahise ijurira ishimangira ko umukinnyi Mbanza Joshua (...)

Sponsored Ad

Ikipe ya RWAMAGANA City niyo izakina umukino wa 1/2 na Interforce muri 1/2 cy’irangiza mu cyiciro cya 2, nyuma y’uko habuze icyemeza ko Mbanza Joshua yahawe ikarita y’umuhondo bahura na Nyagatare FC.

Ikipe ya AS Muhanga izaguma mu cyiciro cya Kabiri, nyuma y’aho itanze ikirego hakabura ibihamya byemeza ko Mbanze yahawe ikarita ya 3 y’umuhondo.

Ikipe ya Rwamagana City yarezwe ko yakinishije uriya mukinnyi afite amakarita 3y’umuhondo ariko yahise ijurira ishimangira ko umukinnyi Mbanza Joshua yakoresheje muri 1/4 cy’irangiza atigeze abona amakarita 3 y’umuhondo nkuko byavuzwe bituma FERWAFA yiyemeza kongera kubikurikirana.

Uyu munsi nibwo FERWAFA yatanze umwanzuro mu Itangazo yashyize kuri Twitter yayo iti "Komisiyo ishinzwe amarushanwa yateranye isuzuma ubusabe bwa Rwamagana City FC ku kibazo kirebana n’umukinnyi MBANZA Joshua.

Ikemezo cya nyuma cya Komisiyo RWAMAGANA City niyo izakina na Interforce mu mikino ya 1/2.

Ibimenyetso byagaragajwe bigaragaza ko umukinnyi atabonye ikarita y’umuhondo ku mukino wo ku wa 22/05/2022 wahuje NYAGATARE FC na RWAMAGANA CITY FC.

Igihe umukino uzabera ndetse na Sitade turabitangaza mu gihe cya vuba."

Umukino wari uteganyijwe kuba kuri uyu wa Kabiri tariki ya 14 Kamena 2022,hagati ya AS Muhanga na Interforce warasubitwe none birangiye Rwamagana City irenganuwe.

Mu mikino ya 1/4, AS Muhanga yaje gutungurwa n’ikipe ya Rwamagana itsindirwa mu rugo ibitego 2-1 mu mukino wo kwishyura,mu gihe Muhanga yari yatsinze ubanza i Rwamagana igitego 1-0.

Amakipe yombi yanganyije 2-2 mu mikino yombi, Rwamagana ihita ikomeza kubera ibitego byinshi yatsindiye hanze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa