skol
fortebet

FERWAFA yashyize hanze amabwiriza agenga abafana bitabiriye imikino ya shampiyona

Yanditswe: Saturday 30, Oct 2021

featured-image

Sponsored Ad

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda,FERWAFA,ryemeje ko abafana bemerewe kwitabira imikino y’umupira w’amaguru, aho sitade izajya yakira abagera kuri 50% by’ubushobozi bwayo.
FERWAFA kandi yemeje ko abafana basabwa byibura urukingo rumwe ndetse no kugaragaza igisubizo cy’uko nta COVID-19 bafite kitarengeje amasaha 48.
Mu itangazo FERWAFA yashyize hanze,yavuze ko Minisiteri ya siporo yemeje ko abafana bagaruka ku bibuga gusa ivuga ko amabwiriza yo kurwanya Covid-19 agomba gukurikizwa ku (...)

Sponsored Ad

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda,FERWAFA,ryemeje ko abafana bemerewe kwitabira imikino y’umupira w’amaguru, aho sitade izajya yakira abagera kuri 50% by’ubushobozi bwayo.

FERWAFA kandi yemeje ko abafana basabwa byibura urukingo rumwe ndetse no kugaragaza igisubizo cy’uko nta COVID-19 bafite kitarengeje amasaha 48.

Mu itangazo FERWAFA yashyize hanze,yavuze ko Minisiteri ya siporo yemeje ko abafana bagaruka ku bibuga gusa ivuga ko amabwiriza yo kurwanya Covid-19 agomba gukurikizwa ku buryo bukomeye.

Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2021-22 iratangira kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 30 Ukwakira 2021.

Dore gahunda yose y’umunsi wa mbere

Ku wa Gatandatu tariki ya 30 Ukwakira

Rayon Sports vs Mukura VS
Espoir FC vs AS Kigali
Marines vs Gasogi United
Kiyovu Sports vs Gorilla FC

Ku Cyumweru tariki ya 31 Ukwakira

Etincelles FC vs Rutsiro FC
Etoile del’Est vs Police FC
Musanze FC vs Bugesera FC
APR FC vs Gicumbi FC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa