skol
fortebet

FERWAFA yashyize hanze igihe imikino mu byiciro byose izatangirira n’igihe izasorezwa

Yanditswe: Thursday 06, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA ryatangaje ko shampiyona y’u Rwanda (Rwanda Premier League) 2020-2021 izatangira mu kwezi kwa 10 nyuma y’aho iy’ubushize itarangiye kubera Coronavirus.

Sponsored Ad

FERWAFA yavuze ko icyiciro cya mbere kizatangira kuwa 30/10/2020 kirangire kuri 29/05/2021, mu igikombe cy’amahoro kizatangira kuva 05/02/2020 gisozwe kuwa 05/06/2021.

Kuwa 31 Nyakanga 2020 nibwo Komite ya FERWAFA yateranye yemeza ko Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagabo, izatangira kuwa 30 Ukwakira 20 kugeza kuwa 20 Gicurasi 2021.

Iyi gahunda yavuze ko shampiyona y’ikiciro cya kabiri izatangira kuwa 31 Ukwakira 2020 irangire kuwa 29 Gicurasi 2021.

Igikombe cy’intwari n’igikombe cy’Amahoro nayo yashyizwe ku ngengabihe y’uyu mwaka w’imikino.

Igikombe cy’Intwari kizatangira kuwa 29 Mutarama 2021 kirangira kuwa 01 Gashyantare 2021.

Igikombe cy’Amahoro kizatangira kuwa 4-5 Gashyantare 2021 hanyuma kirangire kuwa 05 Kamena uwo mwaka.

Shampiyona y’abagore y’icyiciro cya mbere izatangira kuwa 19 Gashyantare 2021 irangire kuwa 31 Nyakanga 2021.

Shampiyona y’abagore mu cyiciro cya kabiri izatangira kuwa 20 Gashyantare 2021 irangire kuwa 24 Nyakanga 2021.

FERWAFA kandi yashyizeho igihe cyo kwandikisha abakinnyi muri ibi byiciro byose bizakina muri uyu mwaka w’imikino hiyongereyeho abatarabigize umwuga,abakiri bato,ibyangombwa bya CAF na FERWAFA.

FERWAFA yavuze ko izasohora ingengabihe y’imikino mu minsi iri imbere.

Shampiyona y’umwaka w’imikino ushize yahagaritswe mu kwa gatatu imaze gukinwa imikino 23, APR yari iya mbere n’amanota 57, Rayon Sports ari iya kabiri n’amanota 50, Police FC ari iya gatatu, Mukura ari iya kane bituma ihagarikwa burundu aho APR FC yahawe igikombe hanyuma Gicumbi FC na Heroes ziramanuka nubwo zitabyemera.

FERWAFA ivuga ko iyo mikino yose izajya ikinwa hagendewe ku mabwiriza ya leta yo kwirinda coronavirus.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa