FERWAFA yashyize hanze ingengabihe yuzuye y’uko amakipe azahura
Yanditswe: Friday 21, May 2021
Imikino y’amakipe 8 yishakamo izegukana igikombe n’izahagararira u Rwanda mu marushanwa ya CAF ndetse n’iya amakipe 8 azishakamo amanuka, iratangira ku cyumweru tariki ya 23.
Umukino utegerejwe na benshi mu Rwanda wa AS Kigali na Rayon Sports wajyanywe i muhanga ari naho iyi kipe y’umujyi wa Kigali izajya yakirira.
Amakipe 8 agiye guhatanira shampiyona arimo Marines FC,Rutsiro FC,Bugesera FC yinjiyemo nyuma yo kunyagira AS Muhanga 4-0,Police FC, APR FC,Espoir FC,AS Kigali na Rayon (…)
Imikino y’amakipe 8 yishakamo izegukana igikombe n’izahagararira u Rwanda mu marushanwa ya CAF ndetse n’iya amakipe 8 azishakamo amanuka, iratangira ku cyumweru tariki ya 23.
Umukino utegerejwe na benshi mu Rwanda wa AS Kigali na Rayon Sports wajyanywe i muhanga ari naho iyi kipe y’umujyi wa Kigali izajya yakirira.
Amakipe 8 agiye guhatanira shampiyona arimo Marines FC,Rutsiro FC,Bugesera FC yinjiyemo nyuma yo kunyagira AS Muhanga 4-0,Police FC, APR FC,Espoir FC,AS Kigali na Rayon Sports.
Kugira ngo haboneke ikipe yegukana igikombe, umunani yabashije kuza ku isonga mu matsinda 4, azahura hagati yayo; buri imwe ihura n’indi mu mukino umwe. Ni ukuvuga ngo buri kipe izakira imikino irindwi, igize amanota menshi yegukane igikombe.
Izaba iya kabiri izabona itike yo gukina imikino nyafurika ya CAF Confederations Cup mu gihe iya mbere yo izajya muri CAF Champions League.
Tombola y’uko aya makipe umunani azahura yabaye kuri uyu wa Kane hifashishijwe imashini hanyuma kigatanga igisubizo ku kipe izabanza kwakira n’izabanza gusura.
AS Kigali FC yisanze izakina imikino ibiri ya mbere n’amakipe y’ibigugu ari yo Rayon Sports FC na APR FC ku munsi wa kabiri.
Mu gushaka agomba kuguma mu cyiciro cya mbere,yose azahura, aho buri imwe izahura n’indi umukino umwe gusa, bisobanuye ko buri kipe izakina imikino irindwi hanyuma hakazabonekamo ebyiri zizaba iza nyuma ari nazo zizahita zimanuka mu cyiciro cya kabiri.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *