skol
Kigali

FERWAFA yatangaje igihe shampiyona izagarukira

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 10 January 2022

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryemeje ko Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere izasubukurwa ku wa 15 Mutarama 2022 hakinwa umunsi wa 12 nyuma y’iminsi isubitswe.

FERWAFA yemeje kandi ko amakipe azajya apimwa ku buntu n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) ku munsi w’umukino ariko mu myitozo amakipe azirwanaho

Umunyamabanga Mukuru w’Umusigire w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru, Iraguha David, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko bitarenze kuri uyu wa Mbere, amabwiriza avuguruye ashyikirizwa amakipe mu gihe Shampiyona izasubukurwa tariki ya 15 Mutarama 2022.

Ati “Ikigezweho ni ugufata amabwiriza mashya tukayahuza n’ayari asanzwe kandi uyu munsi arara ahawe amakipe. Imyitozo uyu munsi irasubukurwa, ariko Shampiyona izagaruka tariki ya 15 Mutarama. Bazakomereza aho bari bageze, ni ku munsi wa 12.”

Ku wa Gatandatu, tariki ya 8 Mutarama, ni bwo Minisiteri ya Siporo yatangaje amabwiriza mashya akomorera imyitozo n’amarushanwa bigengwa n’ingaga za siporo, isaba ko ahuzwa n’ay’izo ngaga ajyanye no kwirinda COVID-19.

Ubwo Shampiyona yasubikwaga mu mpera za 2021, Kiyovu Sports yari ku mwanya wa mbere n’amanota 24 mu mikino 11 yari imaze gukinwa, irusha inota rimwe APR FC ya kabiri ariko ifite ibirarane bibiri.

Uko amakipe azahura ku munsi wa 12 wa Shampiyona:

Etincelles FC vs Marines
Rayon Sports vs Musanze FC
AS Kigali vs Rutsiro FC
Espoir FC vs Etoile de l’Est
Kiyovu Sports vs APR FC
Gorilla FC vs Bugesera FC
Gasogi United vs Gicumbi FC
Mukura VS vs Police FC

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Thibaut Courtois wababaje cyane Liverpool yabwiye amagambo akomeye...

Umunyezamu w’Umuhanga cyane,Thibaut Courtois wa Real Madrid,yavugije induru...
29 May 2022 0

BAL:US Monastir yegukanye igikombe cya BAL 2022

Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu, tariki ya 28 Gicurasi 2022,ikipe ya US...
29 May 2022 0

Real Madrid yakomeje ibigwi itwara UEFA Champions League ku nshuro ya 14...

Ikipe ya Real Madrid yatwaye igikombe cya UEFA Champions League ku nshuro...
29 May 2022 0

Real Madrid yongeye kuba ikipe ihenze kurusha izindi zose ku...

Raporo yashyizwe ahagaragara ku wa kane n’abasesenguzi ba Football...
28 May 2022 0

Klopp yahishuye umukinnyi yizeye ko amuhesha igikombe cya Champions...

Umutoza Jurgen Klopp yizeye ko Sadio Mane ashobora kuba umucunguzi ukomeye...
28 May 2022 0

Harry Kane yahishuye ibanga rikomeye ryatumye Ubwongereza bwitwara neza mu...

Rutahizamu Harry Kane wa Tottenham yavuze ko intsinzi y’Ubwongereza mu...
28 May 2022 0