FERWAFA yatangaje igihe shampiyona izatangirira ishyiraho n’ingengabihe
Yanditswe: Saturday 05, Aug 2017
Kuri uyu munsi taliki ya 05 Kanama nibwo Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA),rimaze gushyira ahagaragara igihe shampiyona izatangirira ndetse baboneraho gutangaza uburyo amakipe azahura muri shampiyona itaha ya 2017/18.
Ikipe ya Rayon Sports ifite igikombe cya shampiyona giheruka, izatangira shampiyona yakira ikipe ya AS Kigali kuri Stade ya Kigali mu gihe Police FC ya kabiri izakirwa na Etincelles ku munsi wa mbere wa shampiyona.
Iyi shampiyona y’umwaka w’imikino 2017/18 (...)
Kuri uyu munsi taliki ya 05 Kanama nibwo Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA),rimaze gushyira ahagaragara igihe shampiyona izatangirira ndetse baboneraho gutangaza uburyo amakipe azahura muri shampiyona itaha ya 2017/18.
Ikipe ya Rayon Sports ifite igikombe cya shampiyona giheruka, izatangira shampiyona yakira ikipe ya AS Kigali kuri Stade ya Kigali mu gihe Police FC ya kabiri izakirwa na Etincelles ku munsi wa mbere wa shampiyona.
Iyi shampiyona y’umwaka w’imikino 2017/18 izatangira ku i tariki ya 29 Nzeli 2017, iteganyijwe gusozwa tariki ya 1 Nyakanga 2018, hazakinwa imikino 240.
Uko imikino iteganyijwe ku munsi wa mbere wa shampiyona:
Tariki ya 29/09/2017
Rayon Sports vs AS Kigali
Tariki ya 30/09/2017
APR FC vs Sunrise FC
Etincelles FC vs Police FC
Gicumbi FC vs Espoir FC
Kirehe FC vs Mukura VS
Tariki 01/10/ 2017
Bugesera FC vs Amagaju FC
Miroplast FC vs Marines FC
Kiyovu Sports vs Musanze FC
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *