skol
fortebet

FERWAFA yatangaje igihe shampiyona izatangirira n’igihe izasorezwa

Yanditswe: Thursday 26, Aug 2021

featured-image

Sponsored Ad

Komite Nyobozi ya FERWAFA yatangaje ko shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru, ’Primus National League’ 2021/22 izatangira ku wa 16 Ukwakira 2021, igasozwa ku wa 18 Kamena 2022.
Nubwo itariki yo gutangira shampiyona yari izwi,amakipe ntabwo yari yaramenyeshejwe igihe izasorezwa ariyo mpamvu byakozwe.
ibi bibaye nyuma y’aho hashyizweho ingengabihe ya shampiyona y’icyiciro cya kabiri izaba mu gihe gito kugira ngo hamenyekane amakipe azasimbura AS Muhanga na Sunrise FC zamanutse.
Mu (...)

Mu minsi ishize,Umunyamabanga wa FERWAFA, Uwayezu Francois Regis yamenyesheje amakipe ko ikipe yifuza gutangira imyitozo igomba kugaragaza abakinnyi, staff technique n’itariki yifuza gutangiriraho imyitozo. Urwo rutonde kandi rugomba kuba ruherekejwe n’ibisubizo by’uko abagiye gutangira imyitozo bapimwe icyorezo cya Coronavirus byafashwe mu minsi 3 mbere yo gutangira imyitozo.

Ikipe igomba kugaragaza ikibuga izajya ikoreraho imyitozo n’aho ikipe izajya yakirira imikino, aha kandi bakagaragaza n’ingengabihe igaragaza igihe bazajya bakorera imyitozo.

Ikipe yifuza gushyira abakinnyi mu mwiherero igomba kwandikira FERWAFA ibisaba kandi ikubahiriza ibikubiye mu ngingo ya 2.3 y’amabwiriza yo kwirinda Coronavirus( aha amakipe agomba kubaho nk’uko yari abayeho mu mwaka ushize w’imikino, aho bose baba mu mwiherero hagira usohoka akagarukamo ari uko yamaze kongera gupimwa, n’ibindi).

Bivuze ko uyu mwaka w’imikino wa 2021-22 amakipe azajya akora imyitozo bataha mu ngo zabo.

Iyi baruwa kandi ivuga ko mu minsi iri imbere batangaza ingengabihe ya shampiyona, ni mu gihe shampiyona biteganyijwe ko izatangira tariki ya 16 Ukwakira 2021.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa