skol
fortebet

FERWAFA yatangiye iperereza ku bafana ba Kiyovu Sports bibasiye umusifuzi Salma

Yanditswe: Tuesday 24, Jan 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda,FERWAFA, ryatangiye iperereza ku "ihohoterwa ryakorewe umusifuzi Salma Mukansanga" ku mukino yasifuye mu mpera z’icyumweru gishize wahuje Gasogi United na Kiyovu Sports.
Amakuru dukesha Flash FM&TV aravuga ko FERWAFA yiteguye kugira icyo ikora ku bafana bivugwa ko ari aba Kiyovu Sports batutse umusifuzi Mukansanga kugeza ubwo bamwita "indaya".
Umuvugizi wa FERWAFA, Jules Karangwa, yabwiye BBC ko bakiriye raporo y’abayobozi b’umukino y’ibyabaye (...)

Sponsored Ad

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda,FERWAFA, ryatangiye iperereza ku "ihohoterwa ryakorewe umusifuzi Salma Mukansanga" ku mukino yasifuye mu mpera z’icyumweru gishize wahuje Gasogi United na Kiyovu Sports.

Amakuru dukesha Flash FM&TV aravuga ko FERWAFA yiteguye kugira icyo ikora ku bafana bivugwa ko ari aba Kiyovu Sports batutse umusifuzi Mukansanga kugeza ubwo bamwita "indaya".

Umuvugizi wa FERWAFA, Jules Karangwa, yabwiye BBC ko bakiriye raporo y’abayobozi b’umukino y’ibyabaye ku kibuga bikaba ngombwa ko bayishyikiriza komite ishinzwe imyitwarire ngo ibikoreho iperereza.

Karangwa ati: “Raporo ivuga ko umusifuzi yibasiwe abwirwa amagambo yo kumutuka na bamwe mu bafana ba Kiyovu, harimo no kumwibasira ku buryo bw’umubiri kuko bamwe bashatse kumukubita bakabuzwa n’abashinzwe umutekano.”
Mukansanga Salima ni we wayoboye uyu mukino wabaye ku wa Gatanu, tariki ya 20 Mutarama 2023, aho Gasogi United yari yakiriye Kiyovu Sports kuri Stade ya Bugesera, amakipe yombi akanganya 0-0. .

Komite iracyakora iperereza kuri raporo yashyikirijwe, nk’uko Karangwa abivuga.

Avuga ko ubusanzwe “hari ibihano biteganywa n’amategeko ngengamyitwarire” ku bikorwa nk’ibyo iyo byabonetse ku kibuga.

Ati: “Iyo ari ibintu byakozwe n’abafana akenshi biragorana guhana abantu ku giti cyabo, niyo mpamvu usanga hari igihe amakipe ariyo ahanwa mu izina ry’abafana bayo.”

Bimwe mu byemezo yagiye afata ntibyavuzweho rumwe n’abafana ba Kiyovu Sports ari na ho mu mukino hagati batangiye kumuhata ibitutsi mu ndirimbo bagira bati "Urashaje, Urashaje.’’

Nyuma y’umukino ubwo Mukansanga yaganaga mu rwambariro yanyuze ku bafana ba Kiyovu Sports batangiye kuririmba mu ndirimbo zuzuye ibitutsi bagira bati "Malaya, Malaya, Malaya.’’

Ubwo Mukansanga yari arenze uruzitiro rw’ikibuga cya Stade ya Bugesera, umwe mu bafana yamanutse agana hasi asa n’ushaka kumusagarira ariko abashinzwe umutekano baramufata, bamubuza kumugeraho.

Nyuma y’ibi bikorwa bitashimishije ubuyobozi bw’iyi Kipe y’i Nyamirambo, Perezida wa Kiyovu Sports Ltd, Mvukiyehe Juvénal, yatangaje ko bitandukanyije n’abafana bagaragayeho ibikorwa by’imyitwarire mibi kuri uyu mukino.

Amategeko ya Ferwafa ateganya ko abafana b’ikipe runaka baramutse bagaragaweho imyitwarire mibi muri rusange, ishobora guhanishwa kwakira imikino yayo nta bari ku kibuga.

Kiyovu Sports iri ku mwanya wa kabiri muri shampiyona y’u Rwanda aho inganya amanota 30 na AS Kigali ya mbere, naho Gasogi United ni iya kane n’amanota 28.

Salma Rhadia Mukansanga amaze imyaka irenga itanu ari umusifuzi muri shampiyona y’u Rwanda.

Ibitekerezo

  • Ferwafa Ubanza NTA banyamategeko igira ihera mu tunama dufata ibyemezo by imyitwarire. Umutoza uherutse gutangaza ruswa na marozi byarangiriye mu tunama yibyivugiye ubwe audio ziranasohoka NTA ferwafa NTA mategeio.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa