skol
fortebet

FERWAFA yatanze amakuru mashya ku bakinnyi baheruka gukubitwa n’inkuba i Gicumbi

Yanditswe: Sunday 14, Jan 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda,FERWAFA,ryavuze ko abakinnyi b’amakipe mato y’abagore ya Inyemera na Rambura WFC batangiye koroherwa bagasezererwa nyuma yo gukubitwa n’inkuba kuri uyu wa Gatandatu,tariki ya 13 Mutarama 2024.

Sponsored Ad

FERWAFA yavuze ko mu gukurikirana ko abakubiswe n’inkuba bahawe ubuvuzi bwiza,batandatu baraye mu bitaro bya Byumba n’aho abandi babiri barara mu bitaro byitiriwe umwami Fayisali.Aba bose ngo basezerewe kandi bameze neza.

Ibi FERWAFA yabitangaje mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X ndetse ibifuriza gukira vuba.

Amakuru avuga ko aba bakinnyi ba Rwambura y’abagore ariko y’abato bakubiswe n’inkuba kuri Stade ya Gicumbi kuri iki gicamunsi ubu bari mu bitaro bya Byumba aho bari gukirikiranwa n’abaganga.

Amakuru avuga ko ubwo umukino wahuzaga amakipe y’abato mu bakobwa ya Rambura na Inyemera wari ugeze ku munota wa 65, hari kugwa imvura iringaniye, inkuba yakubise abakinnyi umunani barimo babiri ba Rambura WFC, babiri ba Inyemera WFC ndetse n’abatoza babiri.

Abakinnyi barindwi ni bo batashye ari bazima mu bantu 18 Rambura yari yatwaye. Abari barembye ni Team Manager na rutahizamu umwe.

Abakinnyi ba Rambura WFC bajyanywe kwa muganga ni Uwimaniduhaye Diane, Isubirizigihe Jeannine, Uwayisaba Olive, Kaze Deline, Gisubizo Umulisa na Uwiduhaye Valentine.

Ku ruhande rw’Ikipe y’Abato ya Inyemera WFC, abakubiswe n’inkuba ni Niyokwizerwa Devotha na Mutuyimana Clarisse mu gihe abatoza ari Niragire Jean de Dieu na Umutoniwase Marie Gisèle.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa