FERWAFA yatumiye amakipe mu nama iziga ku gusubukura Shampiyona
Yanditswe: Sunday 04, Apr 2021
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda [FERWAFA],ryatumiye amakipe y’Icyiciro cya Mbere mu nama nyungarunabitekerezo izaba kuwa Kabiri tariki ya 6 Mata 2021, izaganira ku isubukurwa rya Shampiyona imaze amezi ane idakinwa.
Nk’uko amakuru dukesha IGIHE abitangaza,Kuri uyu wa Gatandatu, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryamenyesheje amakipe ko hari inama izabahuza ku wa Kabiri tariki ya 6 Mata 2021 ku biro byayo i Remera saa cyenda.
Buvuga ko “Iyi nama igamije kuganira ku isubukurwa rya Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu bagabo y’umwaka wa 2020/21.”
Buri kipe yasabwe kuzahagararirwa na perezida wayo cyangwa visi perezida cyangwa undi muyobozi ariko wahawe uburenganzira bwanditse na Perezida w’ikipe.
FERWAFA yatumiye amakipe mu gihe komisiyo yihariye ikuriwe na Dr Moussa Hakizimana ikomeje kuyasura ireba niba yujuje ibisabwa ngo asubukure imyitozo.
Nyuma yo gusura amakipe ya AS Kigali, Police FC, Gorilla FC na Kiyovu Sports ku wa Kane no ku wa Gatanu, Musanze FC n’amakipe y’i Rubavu ni yo yari atahiwe ku wa Gatandatu.
AS Kigali na Police FC zapimishije abakozi bazo COVID-19 ku wa Gatandatu ndetse ikipe y’Umujyi wa Kigali yahise ijya mu mwiherero.
Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu mupira w’amaguru yahagaritswe guhera ku wa 12 Ukuboza 2020, hashize icyumweru kimwe itangiye. Ni nyuma y’uko Minisiteri ya Siporo isanze hari amakipe yagaragayemo ubwandu bwa COVID-19 ndetse hakaba hatarakurikijwe amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *