FERWAFA yavuze ku kongera abanyamahanga muri Shampiona y’u Rwanda
Yanditswe: Wednesday 07, Aug 2024

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, rivuga ko nta mwanzuro wo kongera umubare w’abanyamahanga muri Shampiyona y’u Rwanda urafatwa.
Ni nyuma y’uko amwe mu mabwiriza Akanama k’Ubutegetsi ka Shampiyona y’Icyiciro cya mbere mu Rwanda koherereje amakipe azangenga umwaka w’imikino wa 2024-25 harimo n’ingingo ivuga kukongera umubare w’abanyamahanga ukava kuri 6 ukagera 12 bajya ku rupapuro rw’umukino ni mu gihe 8 ari bo bazajya baba bari muri 11 bari mu kibuga.
Gusa bavuze ko Komite Nyobozi ya FERWAFA ari yo izafata umwanzuro ikemeza aya mabwiriza.
Umunyamabanga wa FERWAFA, Kalisa Adolphe akaba yatangaje ko nta mwanzuro urafatwa kuri aya mabwiriza cyane ko atari ikintu wabyuka ngo uvuge ngo wongereye abanyamahanga kandi ko atari FERWAFA bireba gusa ngo hari n’izindi nzego zibanza kurebwaho.
Ati "Ni icyemezo kidafatiye kuri twe gusa nka FERWAFA, ni politiki y’igihugu ntabwo wabyuka uvuga ngo abanyamahanga babaye 10, hari abavuga ko hari icyo byafasha, hari abavuga ko byabangamira mu iterambere ry’abakinnyi b’abanyarwanda."
"Hari ibintu bishingirwaho kugira ngo abo banyamahanga bongerwe, ese bazaza gufasha iki? Ubushobozi bwa bo ni ubuhe? Hakajyaho amabwiriza, ibyo byose ni byo abantu bakirebaho."
Yavuze ko kandi hakarebwe niba n’abanyamahanga 6 bahari koko amakipe azana abashoboye.
Gusa yavuze ko na Rwanda Premier League yagiye igaragaza ibizashingirwaho kugira ngo abanyamahanga bemererwe bityo ko bagikomeje kubiganiraho mu minsi ya vuba mbere y’uko shampiyona itangira bizaba byamenyekanye niba umubare w’abanyamahanga uzazamuka.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *