FERWAFA yavuze ku mukinnyi yahagaritse amezi atandatu kubera gukubita umusifuzi
Yanditswe: Friday 09, Feb 2024

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryatangaje ko myugariro w’ikipe ya Police FC, Ndizeye Samuel, yahagaritswe amezi 6 atagaragara mu bikorwa by’umupira w’amaguru mu Rwanda, kubera gusagarira umusifuzi mu mukino Police FC yatsinzwemo na Sunrise FC ibitego 2-1.
Mu itangazo FERWAFA yashyize hanze,yavuze ko uyu mukinnyi nawe yiyemereye ko yasagariye umusifuzi,iyi komisiyo yigenga ishinzwe imyitwarire yafashe umwanzuro wo kumuhagarika amezi atandatu atagaragara mu bikorwa bya ruhago mu Rwanda gusa yemeza ko yemerewe kujuririra iki cyemezo.
Ngo uyu mwanzuro wafashwe mu rwego rwo kwimakaza ituze mu bikorwa by’umupira w’amaguru mu Rwanda.
Hagati aho,Ndizeye Samuel yajuririye iki gihano cyo guhagarikwa amezi atandatu yahawe na FERWAFA azira gukubita umusifuzi.
Hari tariki 14 Mutarama mu mukino w’umunsi wa 16 wa Shampiyona ari nawo wabanjirije iy’igice cya kabiri cya Shampiyona, aho Sunrise FC yatsinze Police FC ibitego 2-1 kuri Stade ya Nyagatare mu Ntara y’Uburasirazuba.
Uyu mukino wayobowe na Umutoni Aline wari umusifuzi wo hagati, Ishimwe Didier na Nsabimana Patrick ari nawe wakubiswe. Umusifuzi wa kane yari Murindangabo Moïse, mu gihe Komiseri yari Kagabo Issa.
Nyuma y’umukino abasifuzi bari bahagaze ku murongo bategereje ko abakinnyi n’abatoza babasuhuza abandi babikoze neza nk’ibisanzwe.
Myugariro Ndizeye Samuel we yakomeje guhagarara inyuma y’abasifuzi iruhande rwe hari abashinzwe umutekano, hashize akanya aturuka inyuma y’umusifuzi Nsabimana Patrick n’umujinya mwinshi, amukubita umutwe ndetse uranabyimba cyane.
Uyu mukinnyi yamuzizaga ko yanze igitego cyari cyatsinzwe na Kapiteni Nshuti Dominique Savio wasifuwe kurarira. Abari ku kibuga bvuze ko uyu musifuzi yikanze ayoberwa ibimubayeho maze atera intambwe atangira guhunga Ndizeye.
Mu gihe Ndizeye yakomezaga gusatira uyu musifuzi ngo akomeze amukubite, umwe mu bashinzwe umutekano yaramwegereye abajya hagati ngo badakomeza gushyamirama. Igihe uyu ushinzwe umutekano yitambikaga nawe yakubiswe na Ndizeye undi mutwe ava amaraso mu mazuru no mu kanwa.
Nyuma y’iyi mirwano, umusifuzi Umutoni Aline yahamagaye uyu myugariro amwereka ikarita y’umutuku.
Mu gihe Police FC yavaga kuri Stade ya Nyagatare itaha i Kigali, Ndizeye Samuel yagaragaye akurwa mu modoka y’Ikipe ashyirwa mu ya Polisi y’Igihugu Ishami rya Nyagatare ariko ntiyamaramo akanya kuko habayeho ibiganiro hagati y’Ubuyobozi bw’iri Shami rya Nyagatare, Umunyamabanga w’Ikipe CIP Umutoni Claudette ndetse na Perezida wayo, Bruce Munyambo, asubizwa mu modoka ya bagenzi be.
Myugariro Ndizeye Samuel yahaye ushinzwe umutekano ibihumbi 120 Frw nyuma yo kumukubita umutwe kugira ngo ajye kwivuza ndetse yisubireho ku cyemezo yari yafashe cyo kujyana ikirego kuri RIB nawe amwemerera ko birangriye aho.
Tariki 18 Mutarama 2024 Komisiyo y’imyitwarire ya FERWAFA yahagamaje umusifuzi Nsabimana, Komiseri Kagabo Issa ndetse na Myugariro Ndizeye Samuel ngo batange amakuru y’ibyabereye i Nyagatare.
Police FC yari imaze iminsi isaba imbabazi Perezida wa FERWAFA ko iki gihano cyakurwaho ariko biranga.
Umutoza Mashami Vincent yaganirije umukinnyi we amubwira iby’ibihano yahawe na we amusaba kwihangana akaba agumye mu rugo mu gihe hagishakwa igisubizo kizatuma agaruka mu kibuga.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *