skol

FERWAFA yeteguje abazakorera Licence A-CAF

Yanditswe: Tuesday 10, Feb 2026

featured-image

Nyuma y’imyaka umunani idakorerwa mu Rwanda, Licence A C-CAF igiye kongera gukorerwa mu Rwanda, aho biteganyijwe ko izakorerwa mu ntangiriro za Werurwe 2026.

Mu 2017, ni bwo abatoza 12 b’Abanyarwanda babonye Licence A-CAF mu Rwanda. Icyo gihe Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryayoborwaga na Nzamwita Vincent de Gaulle. Kuva ubwo kugeza magingo aya, nta bwo izi mpamyabumenyi zigeze zongera gukorerwa mu Rwanda.

Amakuru yatangajwe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA biciye kuri X ya yo, avuga ko iyi Licence igiye kongera gukorerwa mu Rwanda.

Biteganyijwe ko izakorerwa guhera tariki ya 9 Werurwe 2026. Biteganyijwe ko module ya mbere izarangira tariki ya 14 Werurwe 2026.

Module ya kabiri izakorwa tariki ya 13-17 Mata 2026, iya gatatu izakorerwa tariki ya 11-15 Gicurasi 2026, iya kane yo izakorerwa tariki 15-19 Kamena 2026, iya gatanu izakorwa tariki ya 13-17 Nyakanga 2026, iya gatandatu izakorerwe tariki ya 24-28 Kanama 2026 mu gihe iya karindwi ari na yo ya nyuma, izakorerwa tariki ya 21-25 Nzeri 2026.

FERWAFA yavuze ko abifuza gukorera iyi Licence, bagomba kuba bujuje ibi bikurikira: Agomba kuba afite licence B-CAF amaranye imyaka ibiri, kuba afite uburambe byibura imyaka itanu mu mupira w’amaguru.

Agomba kandi azi kuvuga no kwandika igifaransa n’icyongereza neza, kuba ari umutoza mukuru mu cyiciro cya mbere mu bagabo cyangwa abagore no kuba afite impamyabushobozi y’umwarimu w’abatoza [Instricteur].

Kwiyandikisha bica kuri link: HTTPS:FORMS.GLE/GDPYNNmyBuJWG85iv6.

Abaheruka gukorera Licence A-CAF mu Rwanda, barimo Mashami Vincent icyo gihe wanagize amanota ya Mbere, Casa Mbungo André wamukurikiye, Habimana Sosthène, Nshimiyimana Eric, Seninga Innocent, Bisengimana Justin, Okoko Godefroid, Bizimana Abdou Bekeni, Rwasamanzi Yves, Kayiranga Baptiste, Mbarushimana Abdou na Bizimungu Ally [witabye Imana].

Hari kandi Sogonya Hamiss Cyishi, Hitimana Thierry, Gatera Moussa, Gatera Alphonse na Ruremesha Emmanuel.

Kuri ubu gukorera licence A-CAF mu Rwanda, bisaba kwishyura miliyoni 1 Frw mu gihe ubwo iheruka gukorerwa byasabaga kwishyura ibihumbi 100 Frw. Iyi ni Impamyabumenyi yemerera umutoza w’Umwenegihugu cyangwa umunyamahanga kuba yatoza ikipe yo mu cyiciro cya Mbere nk’umutoza mukuru ku rwego mpuzamahanga ku Mugabane wa Afurika.

Licence B-CAF yo, kuyikorera ubu bisaba kwishyura ibihumbi 600 Frw mu gihe gukorera C-CAF bisaba kwishyura ibihumbi 300 Frw.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa