skol
Kigali

FERWAFA yigije inyuma igihe cyo gutangira shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagabo

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 28 September 2021

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda [FERWAFA] ryimuye itangira rya Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere n’icya kabiri mu mupira w’amaguru mu bagabo rishyirwa tariki ya 30 Ukwakira aho kuba ku wa 16 Ukwakira 2021.


Biteganyijwe ko FERWAFA itangaza izi mpinduka kuri uyu wa Kabiri nyuma yo gufata uyu mwanzuro.

Hategerejwe kumenyekana impamvu y’iki cyemezo gusa bishobora guhura n’uburyo bwo gufasha amakipe kwitegura neza cyane ko hari atari yatangira imyitozo.

Mu ibaruwa yagiye hanze,yagaragaje ko iki cyemezo cyafatiwe mu nama ya komite nyobozi ya FERWAFA yabaye kuwa 22 Nzeri 2021.

Amakipe arimo Rayon Sports Musanze FC n’izindi ari gukina imikino ya gicuti yo kwitegura shampiyona.

Muri shampiyona y’uyu mwaka,hahinduwe amategeko arimo ko amakipe yo mu cyiciro cya mbere mu bagabo yemerewe gushyira ku rupapuro rw’umukino ‘’Feuille de match’’ ndetse no mu kibuga abakinnyi b’abanyamahanga batanu (5) aho kuba batatu (3) nk’uko byari bisanzwe.

Umukinnyi w’umunyamahanga wese winjiye mu Gihugu aturutse hanze yacyo agomba kuba atarengeje imyaka mirongo itatu (30) y’amavuko.

Umukinnyi w’umunyamahanga uturuka hanze y’Igihugu kandi akaba arengeje imyaka mirongo itatu (30) kugira ngo yemererwe gukina mu marushanwa ategurwa na FERWAFA agomba kuba yarakiniye Ikipe Nkuru y’Igihugu cye nibura mu myaka 3 iheruka.

Ibijyanye n’imyaka y’abakinnyi b’abanyamahanga bivuzwe haruguru ntibireba abakinnyi basanzwe bakina mu Rwanda cyangwa abazinjira mu Gihugu bakarenza imyaka mirongo itatu (30) baramaze guhabwa ibyangombwa bibemerera gukina amarushanwa ategurwa na FERWAFA.

Amakipe yo mu cyiciro cya kabiri mu bagabo yemerewe gukinisha abanyamahanga batatu (3).

Inama ya Komite Nyobozi ya FERWAFA yateranye kuwa Mbere taliki 02 Kanama 2021 yari yanzuyeko Shampiyona y’icyiciro cya mbere “Primus National League 2021-2022’’ itangira taliki ya 16 Ukwakira 2021.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

APR FC y’abakinnyi 10 yananiwe kugera mu matsinda ya CAF Champions...

APR FC yari ihagarariwe u Rwanda mu mikino ya CAF Champions League...
23 October 2021 0

FERWAFA yanyomoje ibihuha byari byavuzwe kuri shampiyona y’icyiciro cya...

Inama ya Komite Nyobozi ya FERWAFA yateranye kuri uyu wa gatanu tariki ya...
23 October 2021 0

Mauro Icardi yasabye umugore we ibintu 4 bikomeye kugira ngo bagarukane...

Rutahizamu wa PSG,Mauro Icardi ’yasabye umugore we Wanda Nara ibintu bine...
23 October 2021 0

Cristiano Ronaldo yahishuye igihe azasezerera mu ikipe y’igihugu ya...

Umunyabigwi mu mupira w’amaguru Cristiano Ronaldo yahishuye ko atiteguye...
23 October 2021 0

Ole Gunnar Solskjaer yavuze amagambo yuzuyemo gutinya cyane...

Umutoza Ole Gunnar Solskjaer yemeje ko ikipe ye yaManchester United itari...
22 October 2021 0

Rayon Sports igiye kuba ikipe ya mbere igaruye abafana kuri stade kuri...

Nyuma y’amezi menshi nta bafana bagera ku masitade kubera icyorezo cya...
22 October 2021 0