skol

FERWAFA yihanganishije umuryango wa MURAMIRA Gregoire watabarutse nyuma y’imyaka yitangira umupira

Yanditswe: Friday 02, Dec 2022

featured-image

Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda ryategetse amakipe gufata umwanya wo kwibuka muzehe MURAMIRA Gregoire watabarutse nyuma y’imyaka myinshi yitangira ruhago.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Ukuboza 2022 ni bwo haje inkuru y’incamugongo mu muryango mugari wa Siporo mu Rwanda ko Muramira Gregoire wabaye umuyobozi w’irerero ry’Isonga kuva ryashingwa, akayobora Vital’o FC y’i Burundi yitabye Imana azize kanseri.
FERWAFA ibinyujije kuri Twitter yagize iti "Twifatanyije (…)

Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda ryategetse amakipe gufata umwanya wo kwibuka muzehe MURAMIRA Gregoire watabarutse nyuma y’imyaka myinshi yitangira ruhago.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Ukuboza 2022 ni bwo haje inkuru y’incamugongo mu muryango mugari wa Siporo mu Rwanda ko Muramira Gregoire wabaye umuyobozi w’irerero ry’Isonga kuva ryashingwa, akayobora Vital’o FC y’i Burundi yitabye Imana azize kanseri.

FERWAFA ibinyujije kuri Twitter yagize iti "Twifatanyije mu kababaro n’umuryango mugari w’abasportifs hamwe n’umuryango wa Nyakwigendera Muzehe MURAMIRA Gregoire wagize uruhare rukomeye mu iterambere rya ⚽⚽ mu Rwanda ari umuyobozi w’irerero ry’igihugu "ISONGA FA".

Mbere y’imikino ya #PNL harafatwa umunota wo kumwibuka."

Muramira Gregoire nta gihe kinini yarembye kuko yamenye ko arwaye uburwayi bwaramurenze cyane ko nta mezi arenga abiri yari amaze amenye ko arwaye kanseri.

Mu UKwakira nibwo yagiye kwa muganga mu bitaro bya Faisal ariko bamusuzumye babura indwara. Nyuma yaje kuremba asubira mu bitaro ari na bwo baje kumusuzuma basanga afite ibibyimba ku mwijima.

Hahise hakurikiraho kureba uburyo babibagaho kugira ngo barebe ko yaba ari Kanseri aho baje gusanga ari yo.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu akaba ari bwo yitabye Imana aho yaguye mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal.

Muramira Gregoire yayaboye ikipe ya Vital’o FC y’i Burundi kuva mu 1987 kugeza mu 1994. Ubwo yari umuyobozi wa Vital’o FC yayifashije kugera ku mukino wa nyuma wa Coupe d’Afrique mu 1992 aho ku mukino wa nyuma batsinzwe na Africa Sports ku giteranyo cy’ibitego 5-1.

Mu Rwanda uretse kuba yarayoboye Isonga FC n’irerero rya yo, yari umukunzi wa Siporo muri rusange aho yakundaga kureba imikino yose yaba umupira w’amaguru, Volleyball, Basketball n’indi mikino itandukanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa