Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko riri gukurikirana ikibazo cy’abasifuzi b’imikino bamaze hafi amezi atatu batabona amafaranga ndetse ryizeza ko kizakemuka vuba.
Mu gihe umwaka w’imikino wa 2025/26 uri kugana ku musozo, amakosa y’imisifurire agenda agaragara ku mikino ahuzwa n’uko abasifuzi baheruka kubona amafaranga bagenerwa muri Mutarama.
Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, Bonnie Mugabe, yabwiye IGIHE ko ibyo ntaho byagahuriye kuko umusifuzi asabwa kugira ubunyamwuga igihe cyose ndetse abagaragaweho amakosa babihanirwa.
Yongeyeho ko kugira ngo abasifuzi babone amafaranga bagenerwa kuri buri mukino basifuye, hari raporo iba yabanje gutangwa na Komisiyo ishinzwe Imisifurire ifatanyije n’urwego rushinzwe abasifuzi Ari nayo ishingirwaho kugira ngo abasifuzi bishyurwe.
Ati “Ubuyobozi buri kubikoraho, ikibazo kirakemuka vuba. Habanza kubaho isuzuma rikorwa na Komisiyo ibishinzwe ifatanyijwe n’urwego rwa FERWAFA rushinzwe abasifuzi n’urushinzwe Imari, iyo Raporo iyo yamaze gusuzumwa neza ni yo ishingirwaho mu kwishyura abasifuzi.”
Yongeyeho ati “Ubu raporo dufite ni iya Gashyantare na Werurwe, ntabwo iya Mata irasozwa. Turizera ko amezi abiri abanza yishyurwa vuba cyane.”
Kuva muri Nzeri 2025, FERWAFA yemeje ko umusifuzi w’Icyiciro cya Mbere mu Bagabo (BK Pro League) azajya abona ibihumbi 100 Frw ku mukino yasifuye, avuye ku bihumbi 42 Frw.
Mu Cyiciro cya Kabiri n’Icyiciro cya Mbere mu Bagore, umusifuzi abona ibihumbi 50 Frw, yavuye ku bihumbi 21 Frw ndetse iyi nyongera iri ku rwego rwa 138%.
Ubuyobozi bwa FERWAFA bwagaragaje ko byakozwe mu gutera imbaraga abasifuzi, kuzamura urwego rw’ubunyamwuga n’ireme ry’amarushanwa y’imbere mu gihugu.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *