FERWAFA yijeje ubutabera Rayon Sports ishinja umusifuzi kuyirenganya
Yanditswe: Monday 30, Jan 2023

Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda,FERWAFA,ryijeje ubutabera aba Rayon bababajwe n’igitego cyanzwe mu mukino iyi kipe yanganyijemo na Mukura Victory Sports igitego 1-1.
Uyu mukino wabereye kuri Stade mpuzamahanga ya Huye ku wa Gatandatu tariki 28 Mutarama 2023,wasize abakunzi ba Rayon Sports mu gahinda ndetse bataha bavuma umusifuzi Bwiriza Nonath.
Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza igitego cyatsinzwe na Moussa Camara ariko umusifuzi mpuzamahanga wo ku ruhande, (...)
Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda,FERWAFA,ryijeje ubutabera aba Rayon bababajwe n’igitego cyanzwe mu mukino iyi kipe yanganyijemo na Mukura Victory Sports igitego 1-1.
Uyu mukino wabereye kuri Stade mpuzamahanga ya Huye ku wa Gatandatu tariki 28 Mutarama 2023,wasize abakunzi ba Rayon Sports mu gahinda ndetse bataha bavuma umusifuzi Bwiriza Nonath.
Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza igitego cyatsinzwe na Moussa Camara ariko umusifuzi mpuzamahanga wo ku ruhande, Bwiriza Nonath avuga ko habayeho kurarira.
Muri ayo mashusho,bigaragara ko n’ubwo iki gitego cyanzwe, cyatsinzwe nta kurarira kwigeze kubaho bityo Rayon Sports ishobora kuba yarabuze amanota ku maherere.
Munyakazi Sadate wigeze kuyobora Rayon Sports, abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter, yasabye Perezida wa Ferwafa, Nizeyimana Mugabo Olivier n’Umunyamabanga Mukuru w’iri shyirahamwe, Muhire Henry, gukurikirana Bwiriza Nonati wanze igitego cya Mussa Camara.
Ati “Bwana Olivier Nizeyimana na Henry Muhire murabizi ko abanyamupira twari twizeye ko hari byinshi muzahindura kuko byari bikenewe. Uyu musifuzi akurikiranwe kandi ahanwe muzaba mubaye abayobozi babereye Umupira wacu. Ntibizagere aho tubasa kugenda nk’ababanjirije. Enough is enough.”
Nyuma y’ubu butumwa, Umunyamabanga Mukuru wa Ferwafa, Muhire Henry ntabwo yatinze gusubiza Munyakazi, kuko yamwijeje ko uyu musifuzi azafatirwa icyemezo gikwiye.
Ati “Bwana Sadate Munyakazi, tubanje kwiseguraho aho mutanyuzwe n’icyemezo cy’umusifuzi. Ndakwizeza ko ubuyobozi bwa Ferwafa, Olivier Nizeyimana, bushyize imbere imigendekere myiza y’amarushanwa. Ikibazo cyanyu nk’abafana kirakurikiranwa. Murakoze.”
Bwana Bwiriza Nonati aramutse ahanwe, ntabwo byaba ari ubwa mbere bimubayeho, kuko no mu mwaka ushize w’imikino 2021/2023, yigeze koherezwa gusifura muri shampiyona y’abagore bitewe n’udukosa twa hato na hato yakoze mu y’abagabo.
Ibitekerezo
Keretse niba barashakaga gusuzuma ko yazamuye urwego rwe naho ubundi umuntu uri ku rwego nkurwo ntabwo akwiye gusifura umukino uremereye nkuwo wa Rayon na Mukura.
Byose ni amakosa y’abayoboye Football Rwandais.

Guhanwa ntibihagije gusa kdi ikipe iba yatakaje amanota iri muri cource y’igikombe numva mwabisuzumana ubushishozi mwasanga aribyo agahanwa ariko n’ikipe bakayiha amanota yayo.
Uyumugabo yarahanwe ubushize mbonye agarutse nkeka ko yihannye naho yakomeje imikorere mibi ESE Ubu twibaze n ubuswa cg akora Aya makosa kubushake tuvuge se ko hari bituga ukwaha aba yariye n amayobera gusa kuko Ari insubira cyaha ababishinzwe barebe ikimukwiye murakoze