skol
fortebet

FERWAFA yisubiyeho ku byo yari yategetse amakipe ngo shampiyona isubukurwe,iha umukoro MINISPORTS umupira

Yanditswe: Thursday 06, Jan 2022

featured-image

Sponsored Ad

FERWAFA yamaze kwisubiraho ku ngamba yari yahaye amakipe kugira ngo shampiyona isubukurwa aho ibijyanye n’umwiherero no kwisuzumisha kenshi byakuweho.
Ubuyobozi bwa FERWAFA bwavuze ko shampiyona ishobora gusubukurwa mu gihe Minisiteri ya Siporo yabyemeye.
Nyuma y’uko amakipe ateye utwatsi amabwiriza avuguruye bari bamurikiwe na FERWAFA kua Kabiri w’iki Cyumweru,ejo FERWAFA yaganiriye n’abahagarariye amakipe 15 batoranyijwe 15 hafatwa ingamba zorohereza amakipe yose cyane ko hari ayari yamaze (...)

Sponsored Ad

FERWAFA yamaze kwisubiraho ku ngamba yari yahaye amakipe kugira ngo shampiyona isubukurwa aho ibijyanye n’umwiherero no kwisuzumisha kenshi byakuweho.

Ubuyobozi bwa FERWAFA bwavuze ko shampiyona ishobora gusubukurwa mu gihe Minisiteri ya Siporo yabyemeye.

Nyuma y’uko amakipe ateye utwatsi amabwiriza avuguruye bari bamurikiwe na FERWAFA kua Kabiri w’iki Cyumweru,ejo FERWAFA yaganiriye n’abahagarariye amakipe 15 batoranyijwe 15 hafatwa ingamba zorohereza amakipe yose cyane ko hari ayari yamaze kwikura muri shampiyona.

Umunyamabanga w’umusigire wa FERWAFA yabwiye FINE FM ati "Twogeye guhura ejo mu ma saa moya za nimugoroba,abaje bahagarariye amakipe n’ibyiciro byose banyuzwe bemeza ko imyanzuro yafashwe bazayubahiriza.

Nta modoka iparikwa ihoraho izasabwa ariko igihe bavuye mu myitozo cyangwa bajyayo bagomba kuba bari mu modoka yabo.Ibizamini bizakorwa nuko mbere y’amasaha 24 y’umukino bazajya batwereka certificate z’ibipimo zakozwe kugira ngo turebe ko ibisubizo aribyo.

Bari abakinnyi 16 barimo umuzamu kugira ngo umukino ukinwe ariko ubu ufite 14 barimo umuzamu azakina utazakina azaterwa mpaga ya 2-0.Ibindi n’ibisanzwe.

Uyu munyamabanga yavuze ko bategereje igisubizo cya Minisiteri ya siporo kugira ngo shampiyona isubukurwe aho yemeje ko igisubizo kije ari cyiza shampiyona yasubukurwa nyuma y’umukino wa gicuti w’ikipe y’igihugu.

Yavuze kandi ko igihe mu ikipe hagaragayemo abanduye Covid-19,nyuma y’amasaha 48,abakinnyi bagomba kongera gupimwa kugira ngo harebwe niba ntawanduye.

Abanyamuryango bake barimo Perezida wa Kiyovu Sports, Gasogi United, Bugesera FC na Gorilla FC zo mu cyiciro cya mbere, hari kandi Youvia WFC yo mu cyiciro cya kabiri mu bagore, Nyanza FC na Nyagatare zo mu cyiciro cya kabiri bari mu bitabiriye.

Aya makipe akaba yongeye gushimangira ko gukina amakipe aba mu mwiherero batabishobora ndetse no gupimwa ikizamini cya PCR bigomba kuvaho biremerwa.

Ikindi cyemejwe nuko nta mwiherero uzabaho ngo amakipe ahabwe umusaraba wo gutunga abakinnyi bari hamwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa