skol
fortebet

FIFA:Amakipe 16 yiyongereye ku makipe agomba gukina igikombe cy’isi

Yanditswe: Tuesday 10, Jan 2017

Sponsored Ad

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 11 Mutarama 2017, ishyarahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi ‘FIFA’, binyuze kuri perezida waryo Gianni Infantino, ryatangaje ko ryongereye umubare w’amakipe azajya yitabira igikombe cy’isi ava kuri 32 akajya kuri 48, bikazatangira gushyirwa mu bikorwa muri 2026.
Ni nyuma y’umwiherero wa kanama ka FIFA kateraniye I Zurich mu Busuwisi mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri, maze gafata umwanzuro wo kongeraho amakipe 16 ku makipe yari asanzwe yitabira iki (...)

Sponsored Ad

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 11 Mutarama 2017, ishyarahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi ‘FIFA’, binyuze kuri perezida waryo Gianni Infantino, ryatangaje ko ryongereye umubare w’amakipe azajya yitabira igikombe cy’isi ava kuri 32 akajya kuri 48, bikazatangira gushyirwa mu bikorwa muri 2026.

Ni nyuma y’umwiherero wa kanama ka FIFA kateraniye I Zurich mu Busuwisi mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri, maze gafata umwanzuro wo kongeraho amakipe 16 ku makipe yari asanzwe yitabira iki gikombe cy’isi, ava kuri 36 ajya kuri 48.

Perezida wa FIFA Infantino, yauze ko iki cyemezo cyo kongera amakipe mu gikombe cy’isi agera kuri 16, ari mu rwego rwo gufasha bimwe mu bihugu bitajyaga bibona itike y’igikombe cy’isi kuyibona, bityo bikagira ubunararibonye muri iki gikombe cy’isi, ibi ngo bikaba bizazamura urwego rw’umupira w’amaguru ku isi.

Perezida wa FIFA Giani Infantino

Ibi bivuze ko hari byinshi bizahinduka birimo nk’imikino yakinwaga izava kuri 64 ijye kuri 80, gusa igihe iki gikombe cyakinwaga ntakizahinduka iminsi izaguma ari 32 nk’isanzwe.

Ikindi kizahinduka ni ingengo y’imari yakoreshwaga mu igikombe cy’isi, aho nk’uko aka kanama ka FIFA kabigaragaje ku ingengo y’imari yari isanzwe haziyongeraho miliyoni 800 z’Amapawundi(£800,000,000). Igihugu kizakira iri rushanwa kugeza ubu FIFA ivuga kitazamenyekana vuba, ndetse ko bishoboka ko cyazamenyekana muri 2026 kigiye kucyacyira.

Amakipe 48 biteganyijwe ko azaba agabanyije mu matsinda 16, buri tsinda rigizwe n’amakipe 3, hanyuma amakipe 2 ya mbere muri buri tsinda akaba ariyo azajya akomeza mu cyiciro gikurikiyeho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa