skol
fortebet

FIFA Club World Cup: Bayern Munich yatsinze ibitego 10-0, PSG ikosora Atlético Madrid

Yanditswe: Monday 16, Jun 2025

featured-image

Sponsored Ad

Bayern Munich yanyagiye Auckland City ibitego 10-0 mu mukino wabimburiye indi yo mu Itsinda C ry’Igikombe cy’Isi cy’Amakipe kiri kubera muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Sponsored Ad

Uyu mukino wabaye kuri iki Cyumweru, wabereye imbere y’abafana ibihumbi 21 muri TQL Stadium ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 26.

Igice cya mbere cyarangiye Bayern Munich yatsinze ibitego 6-0 birimo bibiri bya Kingsley Coman, bibiri bya Michael Olise, kimwe cya Sacha Boey n’ikindi cya Thomas Müller.

Iyi kipe yo mu Budage yakomerejeho mu gice cya kabiri, itsinda ibindi bitego bine birimo bitatu bya Jamal Musiala n’ikindi cyinjijwe na Thomas Müller.

Umunyezamu wa Auckland City, Conor Tracey, watsinzwe ibi bitego 10, asanzwe akora mu ruganda rw’imiti y’amatungo rwo muri Nouvelle-Zélande aho amara amasaha 40 mu cyumweru.

Iyi kipe rukumbi itarabigize umwuga yitabiriye iki Gikombe cy’Isi cy’Amakipe, ntiyabashije kujyana abakinnyi bayo bose kuko hari ababuze uruhushya bitewe n’imirimo basanzwe bakora ngo babeho.

Guhera Saa Tatu z’ijoro, habaye undi mukino wahuje Paris Saint-Germain na Atlético Madrid zo mu Itsinda B. Amakipe yombi ahuriye ku kuba yamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda ndetse PSG yari yambaye “Visit Rwanda” ku kuboko kw’ibumoso.

Igice cya mbere cyarangiye Paris Saint-Germain yatsinze Atlético Madrid ibitego 2-0 byinjijwe na Fabián Ruiz ku munota wa ndetse na Vitinha mu minota y’inyongera.

Ku munota wa 77, Atlético Madrid yasigaye ari abakinnyi 10 mu kibuga nyuma y’ikarita ya kabiri y’umuhondo yahawe Clément Lenglet.

Habura iminota itatu ngo 90 yuzure, PSG yabonye igitego cya gatatu cyinjijwe na Senny Mayulu nyuma yo guherezwa umupira na Ibrahim Mbaye.

Ku munota wa karindwi w’inyongera, iyi kipe yo mu Bufaransa yabonye igitego cy’agashinguracumu cyatsinzwe na Lee Kang-in kuri penaliti, umukino urangira ari ibitego 4-0.

Ku wa Mbere, tariki ya 16 Kamena 2025, hateganyijwe imikino itatu aho Palmeiras ihura na FC Porto mu mukino wo mu Itsinda A utangira saa Sita z’ijoro, Botafogo FR ihure na Seatte Sounders FC mu mukino wo mu Itsinda B guhera saa Kumi z’ijoro naho Chelsea yisobanure na Los Angeles FC mu Itsinda D guhera saa Tatu z’umugoroba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa