skol
fortebet

FIFA Club World Cup: Inter Miami ya Messi yahagamwe na Al Ahly yo mu Misiri

Yanditswe: Sunday 15, Jun 2025

featured-image

Sponsored Ad

Inter Miami ya Lionel Messi yananiwe gutsinda Al Ahly yo mu Misiri, mu mukino ubimburira indi mu y’Igikombe cy’Isi cy’Amakipe kiri kubera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Sponsored Ad

Ni umukino wabaye mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru, tariki ya 15 Kamena 2025, ubera mu mujyi wa Miami ku kibuga cya Hard Rock Stadium, uyoborwa n’umusifuzi w’Umunya-Iran, Alireza Faghani.

Wabimburiwe n’ibirori byo gutangiza iri rushanwa ry’amateka, rigiye guhuriza hamwe amakipe yabaye aya mbere ku migabane itandukanye ku Isi.

Benshi bari bategereje uyu mukino bizeye ko hari ibitangaza bidasanzwe rutahizamu Lionel Messi aza gukora muri iyi kipe iri mu zihagarariye Afurika, ariko igice cya mbere cyerekana ibitandukanye.

Ni igice Al Ahly yahushije uburyo bwinshi bwo kubona ibitego ariko umunyezamu wa Inter Miami, Oscar Ustari, yigaragaza bidasanzwe ayibuza kureba mu izamu hakiri kare.

Al Ahly yahushije igitego ku munota wa cyenda ubwo Emam Ashour ukina mu kibuga hagati yakiraga umupira ari mu rubuga rw’amahina, ariko ateye mu izamu ishoti rikomeye Ustari arikuramo.

Wessam Abou Ali wa Al Ahly yatsinze igitego ku munota wa 31, ariko umusifuzi amumenyesha ko habanje kubamo kurarira aracyanga, mbere y’uko Achraf Dari ahusha ikindi gitego cyari cyabazwe nanone Ustari agatabara Inter Miami.

Mbere y’uko igice cya mbere kirangira, Telasco Segovia yakoze ikosa mu rubuga rw’amahina, umusifuzi atanga penaliti kuri Al Ahly, ariko rutahizamu wayo Mahmoud Trézéguet ayiteye Ustari ayikuramo.

Uburyo bukomeye bwa Inter Miami bwabonetse ku munota wa 51 mu gice cya kabiri, ubwo Tadeo Allende yateraga ishoti ariko umunyezamu wa Al Ahly, Mohamed El Shenawy, awukuramo.

Lionel Messi yari hafi kubona igitego ku munota karindwi mu y’inyongera kuri 90 y’umukino, ariko ishoti yateye mu izamu Mohamed El Shenawy aryohereza muri koruneri.

Amakipe yombi yagabanye amanota buri imwe igira rimwe ndetse ziyobora n’Itsinda A, mu gihe amakipe birisangiye ari yo FC Porto yo muri Portugal na Palmeiras yo muri Brésil zitarakina.

Imikino y’Igikombe cy’Isi cy’Amakipe itegerejwe kuri iki Cyumweru, tariki ya 15 Kamena, hari uhuza Bayern Munich na Auckland City, ndetse n’uhuza Atletico Madrid na Paris Saint-Germain.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa