skol
fortebet

FIFA n’andi mashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika bifatanyije n’u Rwanda muri iki gihe cyo Kwibuka

Yanditswe: Monday 10, Apr 2017

Sponsored Ad

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi ’FIFA’ ndetse n’andi mashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika bifatanyije n’u Rwanda muri iki gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 23.
Nk’uko tubikesha ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, amasyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika atandukanye arimo Ethiopia, Namibia, Gabon, Tanzania na Liberua babimburiwe na FIFA bageneye abanyarwanda ubutumwa bwo kubihanganisha muri iki gihe cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi. (...)

Sponsored Ad

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi ’FIFA’ ndetse n’andi mashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika bifatanyije n’u Rwanda muri iki gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 23.

Nk’uko tubikesha ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, amasyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika atandukanye arimo Ethiopia, Namibia, Gabon, Tanzania na Liberua babimburiwe na FIFA bageneye abanyarwanda ubutumwa bwo kubihanganisha muri iki gihe cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umunyamabanga wa FIFA Fatma Samba Diouf Samoura mu magambo yuje kwihanganisha abanyarwanda yagize ati "Buri gihe n’inshuti zanjye baturutse mu bihugu bitandukanye twibukaga Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Imana ikomeze ibane n’abanyarwanda muri iki gihe bibuka ababo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Sinari nzi Captain Mbaye Diagne, ariko nk’umusirikare w’umukobwa nakishimira ibyo yakoze n’umutima yabikoranye."

Pierre Alain Mounguengui w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Gabon yagize ati " Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yagize ingaruka kuri benshi, ubu iribukwa kandi ni amateka urubyiruko rw’ubu rutayibonye rugomba kwigiraho. Ndasaba Imana ngo ikomeze kubana n’abanyarwanda muri iki gihe kandi bakomeze kwiyibakira igihugu cyabo cyiza."

Mr. Jamal Malinzi perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Tanzania ati "Nshuti FERWAFA, umuryango mu mupira w’amaguru, iki gihe murimo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 nifuruje igihugu cyanyu amahoro."

Musa Bility, perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Liberia ati "Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ni ikintu kidahinduka kinyibutsa inshingano zacu nk’abantu no kutagirira nabi ikiremwa muntu."

Mbidi Frans perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Namibia ati " Amahoro ntabonekera mu kumena amaraso y’inshuti n’abavandimwe. Nihanganishije izo nshuti zabuze ababo, nsabira umugisa n’amahoro u Rwanda Imana ibahe umugisha."

Juneidin Basha perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Ethiopia ati " Ndifuriza amahoro menshi u Rwanda ndetse no kubabarira abahemukiye igihugu cyabo."

U Rwanda rwatangiye icyumweru cyo Kwibuka kuwa Gatanu tariki ya 7 Mata iki cyumweru kikazasozwa tariki ya 13 Mata. Nyuma yaho ibikorwa byo kwibuka no kunamira abazize Jenoside bizakomeza kugeza mu minsi Ijana. Muri iki cyumweru cyo kwibuka kandi ibikorwa byose byerekeranye n’imikino n’imyidagaduro byarahagaritswe bikazakomeza nyuma yacyo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa