skol
fortebet

FIFA Ranking: U Rwanda ruzamutse imyanya 7 ku isi ruza mu ibihugu 20 muri Afurika

Yanditswe: Thursday 09, Mar 2017

Sponsored Ad

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru ‘AMAVUBI’ yazamutseho imyanya irindwi ku urutonde ngaruka kwezi rwa FIFA iva ku umwanya w’I 100 iza kuwa 93.
Urutonde rumaze gushyirwa ahagaragara n’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku isi ‘FIFA’ kuri uyu wa Kane tariki ya 9 Werurwe 2017, ruragaragaza ko u Rwanda zamutseho imyanya 7, dore ko ukwezi gushize rwari ku umwanya w’I 100 ku isi none ubu rukaba rwaje ku umwanya wa 93.
Uyu mwanya wa 93 niwo u Rwanda rwaherukaga kugira mbere y’uko ruba (...)

Sponsored Ad

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru ‘AMAVUBI’ yazamutseho imyanya irindwi ku urutonde ngaruka kwezi rwa FIFA iva ku umwanya w’I 100 iza kuwa 93.

Urutonde rumaze gushyirwa ahagaragara n’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku isi ‘FIFA’ kuri uyu wa Kane tariki ya 9 Werurwe 2017, ruragaragaza ko u Rwanda zamutseho imyanya 7, dore ko ukwezi gushize rwari ku umwanya w’I 100 ku isi none ubu rukaba rwaje ku umwanya wa 93.

Uyu mwanya wa 93 niwo u Rwanda rwaherukaga kugira mbere y’uko ruba urw’I 100 mu ukwezi gushize.(ku urutonde rwasohotse muri Muutarama 2017 rugaragaza umusaruro w’Ukuboza 2016 u Rwanda rwari urwa 93)

U Rwanda rukaba kandi rwabaye urwa 19 muri Afurika, mu gihe Senegal ari yo ya mbere muri Afurika no ku mwanya wa 28 ku isi, ikipe ya Cameroun iheruka gutwara igikombe cy’Afurika iri ku mwanya wa 32 ku isi n’uwa kabiri muri Afurika, igihugu cya Uganda giheruka kwitabira igikombe cy’Afurika kiri ku umwanya wa 87 ku isi n’uwa 16 muri Afurika.

Argentine niyo ikiyoboye uru rutonde ikaba ikurikiwe na Brazil, u Budage bugafata umwanya wa 3 mu gihe Portugal ya Cristiano Ronaldo iri ku mwanya wa 8.

Dore 10 bya mbere ku isi

1. Argentine
2. Brazil
3. Germany
4. Chile
5. Belgium
6. France
7. Colombia
8. Portugal
9. Uruguay
10. Spain

10 bya mbere muri Afurika

1. Senegal
2. Cameroun
3. Burkina Faso
4. Tunisia
5. DR Congo
6. Nigeria
7. Ghana
8. Cote d’Ivoire
9. Morocco
10. Algeria

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa