FIFA Series: Kigali Pelé Stadium yugarijwe n’ibura ry’umuriro yahawe imikino ya nijoro
Yanditswe: Tuesday 24, Feb 2026
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), ryashyize hanze uko amakipe azahura mu irushanwa rya FIFA Series 2026, harimo n’umukino uzabera muri Kigali Pelé Stadium uteganyijwe ku masaha ya nijoro nyamara itaka.
Ku wa Mbere, tariki ya 23 Gashyantare 2026, ni bwo FIFA yagaragaje uko amakipe azahura mu mikino ya FIFA Series harimo n’imikino umunani izabera mu Rwanda.
Imikino ibiri yo mu Itsinda B ni yo izafungura irushanwa ibere muri Kigali Pelé Stadium, aho tariki ya 26 Werurwe Aruba izakina na Macau, saa Saba n’Igice, naho Tanzania ikine na Liechtenstein, saa Kumi n’Igice.
Indi mikino yo mu Itsinda B izakinwa tariki ya 27 Werurwe, ihere ku uzahuza Kenya na Estonia, saa Kumi n’Ebyiri, naho u Rwanda rukine na Grenada, saa Tatu z’Ijoro.
Nyuma y’iyi mikino hazakurikiraho imikino izahuza amakipe yatsinze ndetse n’ayatsinzwe mu matsinda yombi. Iyi harimo izabera kuri Kigali Pelé Stadium, saa Cyenda n’undi wa saa Kumi n’Ebyiri, indi ibere kuri Stade Amahoro, saa Kumi n’Ebyiri na saa Tatu.
Hagiye gushira ibyumweru birindwi hagaragaye ikibazo cy’amatara kuri iyi stade ku buryo idashobora gukinirwaho umukino wa nijoro.
Ni muri urwo rwego n’umukino uzahuza Rayon Sports na Al Hilal SC uteganyijwe ku wa Gatatu, tariki ya 25 Gashyantare 2026, wakuwe ku masaha ya nijoro, ushyirwa saa Cyenda, naho uwa Kiyovu Sports na Marine wo ushyirwa saa Sita n’Igice z’Amanywa.
Mu kiganiro n’Abadepite bagize Komisiyo y’Uburezi, ikoranabuhanga, Umuco, Siporo n’Urubyiruko, Minisitiri wa Siporo, Mukazayire Nelly, yasobanuye iki kibazo, avuga ko kiri gukemurwa mu buryo burambye.
Iyi stade yakirirwaho n’amakipe 10, ni ukuvuga APR FC, Rayon Sports, Kiyovu Sports, AS Kigali, Police FC, Gasogi United, Gicumbi FC, Gorilla FC, Al-Hilal SC na Al-Merrikh SC ziri mu makipe 18 akina Icyiciro cya Mbere muri uyu mwaka w’imikino wa 2025/26.



Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *